YouVersion Logo
Search Icon

Amaganya 5

5
INDIRIMBO YA GATANU#5.0 INDIRIMBO YA GATANU: uyu muvugo wa nyuma ni wo mugufi cyane. Ni isengesho ritakambira Uhoraho ngo yitegereze ibyago byose umuryango wagize kandi abizirikane, maze agire impuhwe, awubabarire.
1Uhoraho, ibuka ibyatugwiririye,
itegereze maze urebe uko badutuka!
2Umurage wacu wigaruriwe n’abanyamahanga,
amazu yacu agabizwa abantu tutazi.
3Dore turi impfubyi nta ba data tukigira,
na ba mama babaye nk’abapfakazi.
4Amazi, tuyanywa ari uko dutanze feza,
n’inkwi tuzibona tubanje kuzishyura.
5Baturi nabi rwose, turatotezwa,
turarembye, ntitukigira ikiruhuko.
6Dutegeye amashyi Misiri na Ashuru,
kugira ngo tubone imigati idutunga.
7Ababyeyi bacu baracumuye, ariko ntibakiriho,
ubu ni twebwe dushengurwa n’ibicumuro byabo.
8Dusigaye dutegekwa n’abacakara#5.8 dutegekwa n’abacakara: aho gutegekwa n’ibikomangoma byabo, bagombaga kumvira ibisonga by’umwami w’i Babiloni, ari bo barebanaga agasuzuguro, bakabita «abacakara».,
ntihagire n’umwe utuvana mu nzara zabo.
9Dusarura ingano zacu ari uko duhaze amagara,
kubera abasahuzi baturuka mu butayu bakadutera.
10Umubiri wacu urahinda umuriro uboshye itanura,
kubera inzara yatuzahaje.
11Muri Siyoni, abagore barafatwa ku gahato,
kimwe n’abari mu migi ya Yuda.
12Bafashe abatware barabamanika,
ntibacyubaha abakuru b’umuryango.
13Abasore baraheka urusyo n’ingasire#5.13 urusyo n’ingasire: byari ibibuye bibiri biremereye cyane ku buryo n’umusore w’intarumikwa atashobora kubishyigura. Birashushanya ukuntu bari bashikamiwe n’imirimo ikabije y’uburetwa.,
abahungu barikorera inkwi zikabaheta.
14Abasaza ntibakijya mu nama,
abasore baretse gutera indirimbo zabo.
15Ibyishimo by’umutima wacu byarayoyotse,
imbyino yacu ihinduka amaganya.
16Ikamba ryo ku mutwe wacu riraguye.
Mbega ishyano! Turagowe kuko twahemutse!
17Icyatumye umubiri wacu wose urwara
n’amaso yacu akaba yarahumye,
18ni uko umusozi wa Siyoni wabaye itongo,
ugahinduka isenga ry’ingunzu.
19Ariko wowe, Uhoraho, uri umwami iteka ryose#5.19 umwami iteka ryose: n’ubwo Ingoro ye yo ku isi yasenyutse, Uhoraho akomeza kuganza mu ijuru, yisesuyeho ububasha n’ikuzo.,
intebe yawe ihoraho, uko amasekuruza agenda asimburana.
20Ni iki cyatuma watwibagirwa ubuziraherezo,
ukadutererana igihe kireshya gitya?
21Uhoraho, twigarurire natwe tukugarukire,
vugurura imibereho yacu, tumere nka mbere.
22Naho ubundi se, waba waratuzinutswe burundu,
ku buryo watugirira uburakari bukabije gutyo?

Currently Selected:

Amaganya 5: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in