Amaganya 3
3
INDIRIMBO YA GATATU#3.0 INDIRIMBO YA GATATU: umusizi arabanza kurondora akababaro ke bwite, kandi akaganya kubera ibyago byose byamugwiririye (3.1–21); akurikizaho ibitekerezo binyuranye byerekeye ibigeragezo n’amakuba bishobora kugwirira umuntu mbese nk’uko abanyabuhanga bakundaga kubyigisha, bakarata n’ubudahemuka bw’Imana (3.22–39). Hanyuma umusizi arashishikariza abavandimwe be kwicuza ibyaha byabo no kugarukira Imana (3.40–47), akaza gusoza yongera kwitakambira kuri Uhoraho (9.48–66). Nyamara ariko, n’ubwo muri uyu muvugo akenshi umusizi asa n’uwivuga ubwe, dushobora gukeka ko ahanini ari imbaga yose aba atakambira.
Alefu
1Ndi umuntu wamenyeranye n’umubabaro;
nywutewe n’inkoni y’uburakari bwe.
2Yaranshoreye anyuza mu mwijima,
aho kungendesha mu rumuri.
3Ni jye jyenyine acyamuriraho ikiganza cye,
akabigira iminsi yose.
Beti
4Yanyoshye buhoro buhoro umubiri wanjye,
amagufa yanjye arayajanjagura;
5yanzengurukijeho urukuta rurangota,
ankikizaho ibitotezo n’ibyago;
6antuza mu mwijima
mbese nk’abapfuye bo mu bihe bya kera.
Gimeli
7Yarankingiranye sinashobora gusohoka,
ambohesha iminyururu iremereye.
8Naratakambye ndanatabaza,
ariko isengesho ryanjye ararizinzika.
9Inzira zanjye yarazizitiye n’amabuye abajije,
aho nanyuraga arahazibira.
Daleti
10Amereye nk’ikirura cyubikiye cyangwa nk’intare irekereje;
11yayobagije amayira yanjye, aranshwanyaguza;
ansiga ndi igiterashozi.
12Yafoye umuheto we maze angira
nk’intego y’umwambi we.
He
13Yampinguranyije impyiko n’imyambi yo mu mutana we.
14Umuryango wanjye wose wampinduye urw’amenyo,
barantaramana igihe cyose.
15Yampagije indurwe, anyuhira ibinyobwa bisharira.
Vawu
16Yampekenyesheje umusenyi, andisha ivu.
17Umutima wanjye nta mahoro ukiranganwa,
sinkibuka icyitwa amahirwe!
18Nuko ndavuga nti «Imbaraga zanjye zarayoyotse,
kimwe n’icyizere nari mfitiye Uhoraho.»
Zayini
19Ibuka umubabaro wanjye n’agahinda kanjye,
umenye indurwe n’uburozi wanyuhiye!
20Ndabizirikana maze umutima wanjye ugashenguka;
21ariko kandi nzakomeza nibuke
n’ibi ngibi bintera icyizere:
Heti
22ni koko, imbabazi z’Uhoraho ntizirashira,
urukundo rwe ntirugira iherezo,
23ahubwo ineza ye ayivugurura uko bukeye,
ubudahemuka bwe ntibugira urugero!
24Ubwo ndavuga nti «Uhoraho ni we munani wanjye,
ni cyo kintera kumwiringira.»
Teti
25Uhoraho ni mwiza ku bamutegereje,
anezeza umutima w’abamushakashaka.
26Ni byiza ko umuntu yategereza mu ituze
umukiro uzaturuka kuri Uhoraho,
27akanikorera umuzigo we, akiri muto.
Yodi
28Ni byiza ko umuntu yakwicara ahiherereye agatuza,
mu gihe umutwaro w’Uhoraho ukimuremereye;
29ajye yunama akoze umunwa mu mukungugu:
ahari byamuviramo kwizera!
30Nategere umusaya umukubita,
maze yemere guhazwa n’ibitutsi,
Kafu
31kuko Uhoraho nta we atererana buheriheri.
32Ni koko, arahana ariko akagira imbabazi,
akurikije impuhwe ze zitagira urugero;
33ntanezezwa no gucyaha abantu
cyangwa ngo agambirire kubababaza.
Lamedi
34Iyo bakandamiza imbohe zose z’igihugu,
35bagahinyura uburenganzira bw’ikiremwamuntu
mu maso y’Umusumbabyose,
36bakarenganya umuntu mu rubanza,
ubwo se Uhoraho yaba atabibona?
Memu
37Ni nde uvuga ijambo rimwe, ibyo avuze bikabaho?
Uhoraho se, si we utegeka?
38Mu kanwa k’Umusumbabyose se,
si ho haturuka amakuba n’amahirwe?
39Noneho se muntu yakwinubira iki,
niba akiriho, kandi ari n’umunyabyaha?
Nuni
40Nidusuzume inzira zacu,
tuzigenzure maze tugarukire Uhoraho;
41twerekeze ibiganza byacu ejuru,
imitima yacu ihugukire Imana iri mu ijuru.
42Ni koko, twaracumuye turigomeka,
naho wowe, wanga kutubabarira!
Sameki
43Wimiramijeho uburakari bwawe, uraduhiga,
maze uradutsemba nta mbabazi;
44wikingiriza igicu cyawe
kugira ngo isengesho ryacu ritakugeraho,
45uduhindura ibiseswa n’umwanda rwagati mu bihugu.
Pe
46Abanzi bacu bose baratwasamiye;
47umugabane dusigaranye ni ubwoba n’urwobo#3.47 urwobo: aha barashaka kuvuga imva; koko rero, muri iyo ntambara hapfuye Abayisraheli batagira ingano.,
amakuba n’ukurimbuka;
48none amaso yanjye arasesa amarira adakama,
kubera ukurimbuka k’umwari w’umuryango wanjye.
Ayini
49Amaso yanjye ararira ubudatuza,
kandi nta na rimwe ajya ahwema,
50kugeza ubwo Uhoraho azunama,
akarebera aho ari mu ijuru.
51Amaso yanjye arambaga kubera agahinda
natewe n’abakobwa bose bo mu Mugi wanjye.
Sade
52Abanyanga nta mpamvu barantoteza,
bakampiga nk’inyoni;
53baroshye ubugingo bwanjye mu rwobo,
bangerekaho ibuye;
54amazi andenga ku mutwe,
ni ko kuvuga nti «Ndahejeje!»
Kofu
55Uhoraho, natakambiye izina ryawe,
ndi ikuzimu mu rwobo;
56umva ijwi ryanjye rigutakira, rigira riti
«Wikwima amatwi imiborogo n’induru byanjye.»
57Waranyegereye umunsi nagutakambiraga,
maze uravuga uti «Wigira ubwoba!»
Reshi
58Uhoraho, mu rubanza banciraga, wambereye umuvugizi,
ugobotora ubugingo bwanjye;
59Wabonye ukuntu bampohoteraga,
Uhoraho, ngwino undenganure.
60Wabonye uko bashishikajwe no kwihorera,
n’imigambi yose mibi bamfitiye.
61Uhoraho, wumvise ibitutsi byabo,
n’uko bahihibikanira kungambanira;
62mu byo bavuga no mu byo bongorerana
abanzi banjye ntibahwema kundenguriraho.
63Bitegereze: baba bicaye, baba bahagaze,
ni jye bataramana.
Tawu
64Uhoraho, na bo uzabiture ukurikije ibikorwa byabo;
65umutima wabo uzawukomeze nk’ibuye,
ube ari wo muvumo ubavumye.
66Uzabakurikirane wuzuye uburakari,
ubatsembe mu nsi y’ijuru ryawe, Uhoraho.
Currently Selected:
Amaganya 3: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: