Yobu 4
4
Ijambo rya Elifazi#4.1 Elifazi: Elifazi uwo, ni umunyabuhanga wacengeye inyigisho zisanzwe z’abamubanjirije kuzirikana ikibazo cy’amahirwe n’icy’ububabare. Arabanza agasaba Yobu kumutega amatwi, n’ubwo ibyago byamukuye umutima bwose (4.6–11). Hanyuma akamwibutsa ukuntu umuyoboke w’Imana akwiye kubyumva: intungane iteka zihembwa guhirwa, naho ibyago bikaba igihano cy’abanyabyaha (4.6–11). Ndetse Elifazi yongeraho ko abifitiye gihamya ari yo ntumwa y’Imana yamubonekeye mu nzozi (4.12–21). Yobu nareke rero gukomeza kwinuba hato bitamukururira ibindi byago (5.1–7). Ahubwo niyirukire Imana ishobora kumukiza icyitwa icyago cyose (5.8–16), yo ihana abayoboke bayo igira ngo ibahwiture (5.17–27), kandi bongere bagire ishya n’ihirwe.
1Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati
2«Ese uwagira icyo akubwira, wabyihanganira?
Ariko se umuntu yamenya aceceka ate!
3Dore, wajyaga uhanura benshi,
ugahumuriza abari bagiye kudohoka,
4Inama zawe zakomeje abendaga kwiheba,
abacitse intege ukabarema umutima;
5none, igihe utahiwe, unaniwe kwihangana,
n’ibikubayeho ubwawe, bigukuye umutima!
6Kuba wariringiye Imana se ntibikwiye kugukomeza,
n’umurava wagize ukagutera amizero?
7Ibuka neza: hari umuziranenge wigeze arimbuka#4.7 wigeze arimbuka: aha Elifazi aravuga impanuro ihuriweho n’inararibonye zose zo muri Israheli: umuziranenge ahorana umugisha w’Imana kuri iyi si. Niba rero umuntu bitaga intungane yibasiwe n’ibyago, ni ukuvuga ko ubutungane bwe ntaho bushingiye. Yobu yahakanye yihanukiriye iyo mpanuro ibeshya, kuko yavuze ko kenshi intungane zigwirirwa n’ibyago kimwe n’abanyabyaha. None se ubwo, Imana ihemba ite, igahana ite??
Ni hehe wumvise abanyamurava batsiratsizwa?
8Jye nzi ko abahinga ikibi, bakabiba agahinda,
ari byo basarura;
9umwuka w’Imana urabarimbura,
uburakari bwayo bukabatsemba.
10Ari imitontomo y’intare, n’urusaku rw’ubukare bwayo,
ari n’imikaka y’ibyana by’intare, byose birayoyoka.
11Intare yicwa no kubura umuhigo,
n’ibyana by’intare y’ingore bikabuyera.
12Nanjye, hariho ijambo nongorewe#4.12 ijambo nongorewe: Elifazi yemeje iyo mpanuro y’inararibonye zose, ahamya ko intumwa y’Imana yamubonekeye mu nzozi, ikamwibutsa ukuntu abantu bose ari abanyantege nke n’abanyabyaha imbere y’Imana.,
ugutwi kwanjye kurarisama.
13Nijoro, nari mu nzozi ziteye ubwoba,
igihe abantu bose baba baguye agacuho,
14nuko ubwoba burantaha, mpinda umushyitsi
amagufa yanjye yose arakomangana.
15Numvise nishishe, umusatsi unyorosokaho;
16mbona umeze nk’umuntu ampagaze imbere,
murebye sinamumenya,
ariko ishusho ye inguma mu maso,
hashize umwanya numva ijwi rinyongorera riti
17’Umuntu waremewe gupfa yatunganira ate Imana?
Yabura inenge ate mu maso y’Iyamuhanze?
18Niba se itizera abagaragu bayo,
ndetse n’abamalayika ntibaburemo inkumbi#4.18 ntibaburemo inkumbi: n’ubwo ubwenge bw’abamalayika busumbye kure ubw’abantu, ni buke cyane ubugereranyije n’ubw’Imana.,
19hacura iki ku batuye amazu y’ibyondo,
na yo yubatswe ku musenyi?
Babahonyora nk’igiheri,
20abariho mu gitondo bahinduka ivu butaranagoroba,
bararimbuka bagashira nta n’umenye uko bigenze.
21Bavanwaho, mbese nk’uko bashinguza umuganda w’ihema,
nuko bagapfa bazize ubujiji bwabo.’
Currently Selected:
Yobu 4: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.