YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 3

3
I. IKIGANIRO CYA MBERE
Yobu avuma umunsi yavutseho
1Nyuma y’ibyo, Yobu abumbura umunwa, avuma umunsi yavutseho.
2Nuko afata ijambo, agira ati
3«Umunsi navutseho ntukabeho,
n’ijoro ryavuzwemo ngo ’Umwana w’umuhungu yasamwe#3.3 yasamwe: ibyo Yobu avuma ni bibiri: arabanza akavuma umunsi yavutseho (3.4–6), nyuma agakurikizaho ijoro yasamwemo (3.7–10).!’
4Uwo munsi uragahinduka umwijima w’igicuku;
Imana Nyir’ijuru ntizongere kuwitaho,
uzahore ari icuraburindi!
5Uragahindanywa n’umwijima w’igicuku,
ibihu biwubudikeho, maze biwukangaranye!
6Iryo joro riragatahwa n’umwijima,
kandi ntirikabarirwe mu yandi y’umwaka,
ntirizongerwe ku yandi y’amezi!
7Ni koko iryo joro rizahore ari ingumba,
kandi ntihazagire impundu zirivugamo.
8Koko abateramwaku barakarivuma,
bo batinyuka gukangura cya Leviyatani#3.8 Leviyatani: ni cya gikoko gisa n’ikiyoka Abayahudi bibwiraga ko kiba mu ndiba y’inyanja. Mu bitekerezo bya kera cyane, bavugaga ko mbere yo kunogereza ibyaremwe Imana yabanje kurwana inkundura na bene ibyo bikoko, ikabitsinda burundu. Nyamara ariko, muri rubanda ntihabuzemo abakomeza kubitinya, kuko batekerezaga ko hari abateramwaku bashobora kubivumbura bigaca ingoyi biboheyeho iyo mu nyanja, bikaba byagaruka guhungabanya isi. Reba no muri Yobu 26,13; 40,25; Iz 27,1; 51,9; Am 9,3; Z 74,14; 104.26.!
9Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zirakazima,
rijye ritegereza ko bucya rihebe,
ntirikabone umuseke weya!
10Kuko ritamfungiraniye mu nda ibyara,
ngo noye kuzahura n’imibabaro integereje.
11Ni kuki ntavutse ndi igihwereye,
cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba.
12Ibibero bya mama byankikiriye iki?
Amabere ye yanyonkereje iki?
13Ubu none mba nibereye ikuzimu, niryamiye mu mahoro,
kandi mba nsinziriye, niruhukira,
14ndi kumwe n’abami n’ibikomangoma,
bari bariyubakiye amazu bahambwemo,
15cyangwa hamwe n’abatware bari batunze zahabu,
amazu yabo barayahunitsemo feza.
16Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda,
sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba!
17Ikuzimu#3.17 Ikuzimu: imirongo ya 17–19 iraturondorera ibyo Abayahudi batekerezaga ku bapfuye, n’ukuntu babaho ikuzimu. Birumvikana ariko, ko icyo gihe Imana yari itarabahishurira amaherezo nyakuri y’abantu: kuzuka, maze abeza bakabaho iruhande rw’Imana, mu ikuzo n’ihirwe bidashira., abagome bashira ubukaka,
ni ho abananiwe bajya kuruhukira.
18N’abahoze ari imbohe bagira ituze,
ntibabe bacyumva ijwi ry’umurinzi.
19Aho hantu, abakuru n’abato barareshya,
maze umucakara agasubirana ubwigenge.
20Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka,
igaha ubugingo ab’umutima wuzuye amaganya;
21bamwe bifuza urupfu bakarubura,
bakarushakashaka kurusha umukiro wundi!
22Nuko bakishimira kubona aho bazahambwa,
bakanezezwa no kugenerwa imva.
23Umuntu utazi iyo agana kandi akaba yibasiwe n’Imana,
kubaho yabiherewe iki?
24Koko rero, mu kigwi cy’umugati, ntunzwe n’amaganya,
kandi amarira yanjye atemba nk’umugezi.
25Icyanteraga ubwoba ni cyo kingwirira,
icyo nishishaga ni cyo mbona.
26Nta gahenge, nta mahoro nkigira,
habe emwe no kuruhuka, mpora ku nkeke.»

Currently Selected:

Yobu 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy