Abacamanza 4
4
Debora na Baraki#4.1 Debora na Baraki: mu mitwe 4–5, baradutekerereza ukuntu imiryango ya Zabuloni na Nefutali yari ituye mu majyaruguru y’igihugu, yatsinze umwami Yabini wari uganje i Hasori, ikamuhashya. Kuba baratsinze, babikesheje umugore w’umuhanuzikazi, Debora, kurusha umugaba w’ingabo, Baraki.
1Ehudi amaze gupfa, Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. 2Uhoraho abagabiza Yabini, umwami wa Kanahani, wari uganje i Hasori. Umugaba w’ingabo ze yari Sisera, ariko we yari atuye i Harosheti‐Goyimu. 3Abayisraheli batakambira Uhoraho, kuko Sisera yari afite amagare y’intambara magana cyenda kandi akaba yarakandamije cyane Abayisraheli, mu gihe cy’imyaka makumyabiri yose.
4Icyo gihe, umuhanuzikazi#4.4 umuhanuzikazi: uwo mugore yarubahwaga cyane kubera ubushishozi bwe, kimwe na Miriyamu, mushiki wa Musa na Aroni (Iyim 15,20). Debora uwo yacaga imanza mu izina ry’Imana. N’ubwo yari atuye mu gihugu hagati, yashatse kugobotora imiryango yo mu majyaruguru (Zabuloni na Nefutali), ni ko guhamagaza Baraki, umugabo w’intwari wari utuye i Kedeshi, mu majyaruguru y’igihugu. Debora, muka Lapidoti, yategekaga Israheli. 5Yakundaga kwiyicarira mu nsi y’Umukindo wa Debora, hagati ya Rama na Beteli, mu misozi miremire ya Efurayimu, maze Abayisraheli bakajya bazamuka bakahamusanga, kugira ngo abacire imanza. 6Nuko Debora ahamagaza Baraki, mwene Ahinowamu, w’i Kedeshi ya Nefutali, maze aramubwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yagutegetse ngo: Genda ufate abantu ibihumbi cumi muri bene Nefutali no muri bene Zabuloni, ubakoranyirize ku musozi wa Taboru. 7Nanjye nzagusangisha Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, ku mugezi wa Kishoni#4.7 ku mugezi wa Kishoni: ni umugezi wambukiranya ikibaya cya Yizireyeli, ukajya kwiroha mu «nyanja nini» (reba ikarita ya 4)., ndetse n’amagare ye n’ingabo ze, maze nzamwegurire ibiganza byawe.» 8Baraki aramusubiza ati «Nitujyana nzagenda#4.8 nitujyana nzagenda: Baraki arashaka kujyana na Debora kugira ngo uwo muhanuzikazi azamubarize Uhoraho uko azabigenza bari ku rugamba., ariko nitutajyana nawe sinzagenda.» 9Debora aravuga ati «Nuko rero tuzajyana, ariko ikuzo ntirizaba iryawe, kuko ari umugore Uhoraho yahaye gutsinda Sisera.» Debora arahaguruka, ajyana na Baraki i Kedeshi. 10Bukeye, Baraki ahamagaza Zabuloni na Nefutali i Kedeshi. Abantu ibihumbi cumi bazamukana na we, na Debora barajyana.
11Ariko Heberi#4.11 Heberi: ibyo bavuga aha kuri uwo muntu utari Umuyisraheli, biradufasha kuza kumva neza ibigiye gukurikiraho, kuko abo mu rugo rwe bazabigiramo uruhare runini. w’Umukeniti yari yaritandukanyije na Kayini wo muri bene Hobabu, sebukwe wa Musa, kandi yari yarashinze ihema rye iruhande rw’igiti cy’umushishi cy’i Sanayimu, bugufi ya Kedeshi.
12Bamenyesha Sisera ko Baraki mwene Ahinowamu yazamutse ku musozi wa Taboru. 13Nuko Sisera akoranyiriza i Harosheti‐Goyimu amagare ye y’intambara yose, uko ari magana cyenda, hamwe n’imbaga ye yose, maze abajyana ku mugezi wa Kishoni. 14Debora abwira Baraki, ati «Haguruka, kuko uyu munsi ari bwo Uhoraho akugabije Sisera. Ni koko, Uhoraho arakugenda imbere.» Baraki amanuka ku musozi wa Taboru n’abantu ibihumbi cumi bamukurikiye. 15Nuko Uhoraho atatanyiriza Sisera, n’amagare ye, n’ingabo ze imbere ya Baraki. Sisera ava ku igare rye, ahunga agenza ibirenge#4.15 agenza ibirenge: yashakaga uko yakwinyakura ngo ajye kwihisha mu misozi, kandi ntiyashoboraga kuhaterera ari ku igare rye ry’intambara.. 16Baraki akurikirana amagare n’ingabo kugera i Harosheti‐Goyimu; ingabo zose za Sisera azimarira ku nkota; ntiyasigaza n’umwe.
17Ubwo Sisera yahungaga agenza ibirenge, yerekeje ku ihema rya Yayeli, muka Heberi w’Umukeniti, kuko Yabini, umwami wa Hasori, yari afitanye ubwumvikane n’inzu ya Heberi w’Umukeniti. 18Yayeli arasohoka asanganira Sisera, maze aramubwira ati «Mutegetsi wanjye, hagarara uruhukire iwanjye, kandi ntugire ubwoba.» Nuko Sisera yinjira mu ihema rye, naho undi amworosa ikiringiti. 19Sisera aramubwira ati «Ndakwinginze ngo umpe utuzi, kuko inyota inyishe.» Uwo mugore apfundura igicuba cy’amata aramuha aranywa, nuko arongera aramworosa. 20Sisera aramubwira ati «Hagarara hano ku muryango w’ihema, maze nihagira umuntu uza akakubaza ati ’Hari umuntu uri hano?’, umusubize uti ’Nta we’.» 21Ariko Yayeli, muka Heberi, afata urubambo rw’ihema n’inyundo, amwinjirana yitonze maze amushingira urubambo mu musaya, ruragenda rwishita ku butaka; Sisera wari unaniwe yari asinziriye cyane, nuko ahita apfa#4.21 ahita apfa: uwo mugore Yayeli yari ashyigikiye Abayisraheli, kuko, kuva mu gihe cya Musa, Abakeniti n’Abayisraheli bari bafitanye isano (reba 4,11).. 22Ubwo Baraki aratunguka, agikurikiranye Sisera! Yayeli arasohoka ajya kumusanganira, maze aramubwira ati «Ngwino nkwereke umuntu washakaga.» Nuko barinjirana maze Baraki abona Sisera aho arambaraye yapfuye, urubambo rumushise mu musaya.
23Uwo munsi Uhoraho acogoza Yabini, umwami wa Kanahani, imbere y’Abayisraheli. 24Nuko Abayisraheli bamaze gukomera barwanya Yabini, umwami wa Kanahani, kugeza ubwo bamutsinze.
Currently Selected:
Abacamanza 4: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.