YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 3

3
1Dore ayo mahanga Uhoraho yaretse akagumaho, kugira ngo ayageragereshe Abayisraheli bose batigeze bamenya intambara za Kanahani; 2— ibyo byakorewe gusa kugira ngo yigishe ibisekuru bishya bya Israheli, abamenyereze intambara kuko batari bigeze bayimenya — : 3muri ayo mahanga harimo abatware batanu b’Abafilisiti, Abakanahani bose, Abasidoni n’Abahivi bari batuye mu misozi ya Libani, uhereye ku musozi wa Behali‐Herimoni ukageza i Hamati.
4Abo bari abo kugerageresha Israheli, kugira ngo Uhoraho amenye ko bazumvira amategeko yahaye abasekuruza babo akoresheje Musa. 5Abayisraheli baturana n’Abakanahani, Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi; 6barongora abakobwa bo muri ayo mahanga, na bo babashyingira ababo bwite; nuko bayoboka imana z’abo banyamahanga.
Abacamanza: Otinyeli
7Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho: birengagije Uhoraho, Imana yabo, maze bayoboka za Behali na za Ashitaroti. 8Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza Kushani‐Risheyatayimu, wari umwami w’Abaramu mu gihugu cyo hagati y’inzuzi zombi; Abayisraheli bakorera Kushani‐Risheyatayimu mu gihe cy’imyaka umunani. 9Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, ni ko kubagoborera umukiza: ari we Otinyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu w’umuhererezi. 10Umwuka w’Uhoraho#3.10 umwuka w’Uhoraho: ni cyo kimenyetso cyarangaga Abacamanza, kuko ari Imana ubwayo yabatumaga igira ngo yuzuze umugambi wayo. Bari abayoboke b’indahemuka b’Uhoraho, we Mana y’ukuri, kandi bakamurwanira ishyaka umwuzuraho, maze ategeka Israheli. Arahaguruka agaba ibitero, maze Uhoraho amugabiza Kushani‐Risheyatayimu, umwami wa Aramu; amurusha amaboko, aramutsinda. 11Igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo, hanyuma Otinyeli, mwene Kenazi, arapfa.
Ehudi
12Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, maze Uhoraho atera inkunga Egiloni, umwami wa Mowabu, kugira ngo arwanye Israheli, kubera ko yakoraga ibidatunganiye Uhoraho. 13Egiloni yitabaza Abahamoni n’Abamaleki, hanyuma atera Israheli, arayitsinda, bigarurira umugi w’Imikindo. 14Abayisraheli bakorera Egiloni, umwami wa Mowabu, mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani. 15Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, maze Uhoraho abagoborera umukiza: ari we Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, watwariraga imoso. Abayisraheli bamuha amaturo, bamushinga kuyabagereza kuri Egiloni, umwami wa Mowabu.
16Ehudi acurisha intambi y’amugi abiri, ayambara ku itako ry’iburyo, imbere y’imyambaro ye. 17Nuko ashyira amaturo Egiloni, umwami wa Mowabu; Egiloni uwo akaba yari umugabo munini cyane#3.17 munini cyane: iyo nkuru ya Ehudi na Egiloni, Abayahudi babanje kujya bayivugira mu bitaramo byabo mbere y’uko yandikwa, bashaka kwikuza no kunnyega abanzi babo. Ni yo mpamvu bavuga ukuntu uwo mwami yari munini cyane, akaba n’igipfapfa kitazi amacabiranya; hanyuma bakanatubwira aho baketse ko yagiye babonye inzugi zaheze ku muryango (3.24).. 18Amaze kumuha amaturo, Ehudi aherekeza abantu baje bayikoreye, 19ariko we ngo agere ku Bigirwamana byari bugufi ya Giligali, arakimirana maze abwira umwami, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye, ngufitiye ubutumwa ariko ni ibanga!» Undi aravuga ati «Nimube mwigiyeyo!» maze abari aho iruhande rwe bose barasohoka. 20Ehudi yegera Egiloni, wari wasigaye wenyine, yicaye mu cyumba cyo hejuru gifutse. Ehudi aramubwira ati «Mwami, ubutumwa ngufitiye ni ubw’Imana», nuko umwami ahaguruka ku ntebe ye. 21Ehudi arambura ukuboko kw’ibumoso, afata intambi ku itako ry’iburyo maze ayitera umwami mu nda. 22Ikirindi cy’intambi ubwacyo kirinjira, maze ibinure bipfukirana ubugi, kuko Ehudi atari yashinguye intambi mu nda y’umwami. Nuko Ehudi asohokera mu idirishya, 23amaze gufunga inzugi zose z’icyumba cyo hejuru, ashyiraho n’ibihindizo.
24Amaze gusohoka, abagaragu b’umwami baraza maze baritegereza: babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zari zifunze, barabwirana bati «Nta gushidikanya, agomba kuba yagiye kwituma muri ka kazu gafatanye n’icyumba gifutse.» 25Barategereza kugeza ubwo bumirwa. Babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zitigera zifunguka, bafata imfunguzo, barakingura. Nuko basanga shebuja arambaraye ku butaka, yapfuye. 26Naho Ehudi yahunze mu gihe bari bagitegereje; arenga kuri bya Bigirwamana, ahunga yerekeza i Seyira.
27Nuko ngo ahagere, avugiriza ihembe mu misozi miremire y’i Efurayimu; Abayisraheli bamanukana na we abarangaje imbere. 28Arababwira ati «Nimunkurikire kuko Uhoraho yeguriye mu biganza byanyu Abamowabu, abanzi banyu.» Nuko bamanukana na we, bafata ibyambu bya Yorudani byategekwaga na Mowabu, ntibagira uwo bakundira kwambuka#3.28 uwo bakundira kwambuka: mu murongo wa 13 batubwiye ko Abamowabu bari bigaruriye umugi w’imikindo, ari wo Yeriko, uri mu burengerazuba bwa Yorudani. Birashoboka ko Egiloni yaba yarahise ahatura maze akaba ariho Ababenyamini bamuhera amakoro. Aho Abamowabu bamenyeye ko umwami wabo yishwe, bagize ubwoba bashaka gucika ku icumu. Nyamara ntibabishoboye, kuko bagombaga kwambuka Yorudani, kugira ngo babone uko basubira iwabo mu burasirazuba bwayo.. 29Icyo gihe batsinda Mowabu; mu bagabo bagera ku bihumbi cumi kandi b’intwari ntihagira n’umwe urokoka. 30Uwo munsi Mowabu itsindwa na Israheli, nuko igihugu kimara imyaka mirongo inani mu mutuzo.
Shamugari
31Nyuma ya Ehudi haza Shamugari mwene Anati. Atsinda Abafilisti bagera ku bagabo magana atandatu, abicisha igihosho#3.31 igihosho: muri icyo gihe Abayisraheli bari bataragira intwaro nyinshi z’ibyuma (inkota, amacumu), reba 1 Sam 13,14–22. bashorezaga ibimasa, nuko na we arokora Israheli.

Currently Selected:

Abacamanza 3: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Abacamanza 3