Izayi 20
20
Izayi agenda nta nkweto nta n’imyambaro
1Umwaka umugaba mukuru w’ingabo, woherejwe na Sarugoni#20.1 woherejwe na Sarugoni: reba 2 Bami 18,17; Iz 36,2., umwami wa Ashuru, ateye Ashidodi akanayigarurira . . . 2Icyo gihe Uhoraho yari yahaye Izayi mwene Amosi ubutumwa, agira ati «Genda wiyambure ikigunira#20.2 wiyambure ikigunira: uko kwiyambura kwa Izayi akanagenda nta nkweto, ni ibimenyetso byacaga amarenga yerekeranye n’ijyanwabunyago ritegereje Abanyamisiri n’Abanyakushi, kuko bari bagiye gutsindwa n’Abanyashuru. Kandi koko, ibyo byabaye mu myaka yakurikiyeho. ukenyeye, ukuremo n’inkweto mu birenge.» Nuko abigenza atyo, agendera aho, nta mwabaro nta n’inkweto. 3Uhoraho aravuga ati «Umugaragu wanjye Izayi yagendeye aho nta mwambaro, nta n’inkweto — bikazaba imyaka itatu yose — bikaba ikimenyetso gicira amarenga Misiri na Kushi. 4Kandi koko, umwami wa Ashuru azanyaga imfungwa z’Abanyamisiri n’Abanyakushi, abajyane bunyago, abasore n’abasaza nta mwambaro, nta n’inkweto, amatako yabo yanamye, kugira ngo akoze isoni Abanyamisiri.
5Abiringiraga Kushi bakiratana Misiri, bazagira ubwoba, bakorwe n’ikimwaro. 6Nuko abatuye hano bazavuge bati «Ngaho rero, aba ni bo twari twiringiye ngo duhungire iwabo badutabare, banadukize umwami wa Ashuru. Ubu se noneho twe tuzerekeza he?»
Currently Selected:
Izayi 20: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.