Uhoraho aravuga ati «Umugaragu wanjye Izayi yagendeye aho nta mwambaro, nta n’inkweto — bikazaba imyaka itatu yose — bikaba ikimenyetso gicira amarenga Misiri na Kushi. Kandi koko, umwami wa Ashuru azanyaga imfungwa z’Abanyamisiri n’Abanyakushi, abajyane bunyago, abasore n’abasaza nta mwambaro, nta n’inkweto, amatako yabo yanamye, kugira ngo akoze isoni Abanyamisiri.