Hozeya 4
4
II. ISRAHELI IZAHANIRWA UBUGOME BWAYO
Imana iburanya Israheli
1Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho:
Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu,
kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo,
cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu;
2ahubwo bararahira ibinyoma bakabeshya,
baricana bakiba, barasambana kandi bakagira urugomo;
amaraso amenwe agasimburwa n’andi!
3Ni cyo gitumye rero igihugu kiri mu cyunamo,
abaturage bacyo bose bakarimbukira rimwe,
inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere,
ndetse n’amafi yo mu nyanja, byose bigapfa.
Imana ishinja abaherezabitambo ba Israheli
4Muramenye! Ntihagire n’umwe ushinja mugenzi we,
cyangwa ngo mwitane ba mwana;
ahubwo uwo mburanya, ni wowe, muherezabitambo!
5Uzasitara ku manywa y’ihangu,
n’umuhanuzi asitarane nawe nijoro,
kandi n’igihugu cyakubyaye nzakirimbura.
6Umuryango wanjye urarimbutse kuko utamenye#4.6 kuko utamenye: umuryango waracumuye, ariko ushobora kwitwaza ubujiji bwawo ngo usabe imbabazi. Cyakora abaherezabitambo n’abahanuzi, bo bayobora imbaga, ibyo ntibashobora kubibabarirwa: usibye no kuba batarigishije imbaga ntibahugukiye amategeko y’Uhoraho.!
None rero kubera ko wanze kumenya,
ndaguhigitse ntuzongera kumbera umuherezabitambo;
kuko wirengagije amategeko y’Imana yawe,
nanjye nzirengagiza abana bawe.
7Bose uko bangana bancumuyeho,
ikuzo ryabo barihinduye urukozasoni.
8Batungwa n’amaturo y’umuryango wanjye wampemukiye,
bityo bakifuza ko wakomeza ugacumura.
9Uko bizagendekera umuherezabitambo,
bizagenda bityo no kuri rubanda;
nzabaryoza imyifatire yabo, mbahanire n’ibikorwa byabo.
10Bazarya ubudahaga, basambane ubutororoka,
kuko bibagiwe Uhoraho, bakohokera ubuhabara.
Irari ry’uburaya riyobya Israheli
11Irari ry’uburaya n’ubusinzi bibatesha umutwe,
12umuryango wanjye ukagisha inama igiti cyawo,
ishami#4.12 igiti cyawo, ishami ryacyo: Hozeya aratonganyiriza Abayisraheli ko bagisha inama Behali ndetse n’Uhoraho, bakoresheje amashami y’ibiti nk’uko abapfumu babigenza! ryacyo rikaba ari ryo riwugira inama.
Kuko irari ry’uburaya ryawuyobeje,
mu buhabara bwabo bakitandukanya n’Imana yabo.
13Baraturira ibitambo mu mpinga z’imisozi,
ku tununga bakahatwikira imibavu,
ndetse no mu nsi y’umwerezi, umunyinya n’umushishi,
kuko bashimishwa no kwibera mu gicucu cyabyo.
Ni cyo gituma rero n’abakobwa banyu baba indaya#4.13 baba indaya: wari umuhango uteye isoni wakorwaga mu iyobokamana ry’Abakanahani: mu ngoro za Behali n’Ashitaroti, ahanini zubatswe mu mpinga z’imisozi, ni ho abayoboke babyo, ari abagabo, ari abagore, bahurizwaga n’ubusambanyi, bakeka ko ari bwo buryo bwo kubisingiza, kandi bwatuma bororoka. Mu iyobokamana ry’ukuri, Uhoraho yamaganye iyo myifatire idakwiye.,
abakazana banyu bagasambana.
14Sinzaryoza abakobwa banyu uburaya,
abakazana banyu ngo mbahanire ubusambanyi;
kuko namwe ubwanyu mwihererana indaya,
mugafatanya na zo gutura ibitambo.
Nguko uko umuryango utagira ubwenge ugiye kurimbuka!
Imana iburira Yuda na Israheli
15Israheli rero, nuramuka wigize indaya,
Yuda ntakagenze nkawe!
Ntimukajye i Giligali cyangwa ngo muzamuke i Betaveni#4.15 Giligali . . . Betaveni: ni amasengero abiri yo muri Israheli, Uhoraho yasingirizwagamo ku buryo budakwiye, mbese nk’uko Abakanahani babigenzerezaga za Behali zabo. Betaveni isobanura ngo «inzu y’icyaha», rikaba izina ry’agasuzuguro umuhanuzi ahimba Beteli, kubera ya nyana ya zahabu yari yarahashyizwe ngo ishushanye Uhoraho (1 Bami 12,28–31).,
kandi ntimukavuge ngo «Nkurahije Uhoraho Muzima!»
16Ni koko, Israheli yari yarigometse nk’inka yica;
noneho se Uhoraho azabarungika mu rwuri rugari, nk’intama?
17Efurayimu yo yisunze ibigirwamana, nimuyireke!
18Ubusinzi bwabo niburangira, bazohokera mu busambanyi,
kuko Ikuzo ryabo bariguranye ibikozasoni#4.18 ibikozasoni: Uhoraho ni we kuzo ry’umuryango we, naho ibigirwamana bikawubera urukozasoni..
19Ariko umuyaga w’inkubi uzabagurukana,
bakozwe isoni n’ibitambo byabo.
Currently Selected:
Hozeya 4: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: