YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 3

3
Hozeya acyura umugore wamuhemukiye, akamugerageza#3.1 akamugerageza: ibyo Hozeya agirira umugore we ni nk’ubuhanuzi: nguko uko Imana izacyura umuryango wayo, itahwemye gukunda.
1Uhoraho arambwira ati «Genda, wongere ukunde wa mugore w’umusambanyi kandi ukunda undi mugabo. Jya umukunda nk’uko Uhoraho akunda Abayisraheli, ariko bo bakamwirengagiza bayoboka izindi mana, zikunda utugati tw’imbuto z’imizabibu batura.» 2Nuko wa mugore ndamucyura mutanzeho amasikeli cumi n’atanu, n’ikigega n’igice by’ingano za bushoki, 3maze ndamubwira nti «Uzigumire iwanjye igihe kirekire, wirinde uburaya cyangwa kurarikira undi mugabo; nanjye kandi ni ko nzakugenzereza.»
4Koko rero, n’Abayisraheli bazamara igihe kirekire batagira umwami, nta mutware, nta n’igitambo, nta nkingi, nta n’uruhago cyangwa amabuye y’ubufindo#3.4 amabuye y’ubufindo: ibyerekeye uburyo bayakoreshaga kugira ngo bamenye icyo Imana ishaka, birebe mu Iyim 28,30; 33,7; Ivug 33,8; 1 Sam 14,41 na 30,8.. 5Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi#3.5 na Dawudi: bizeye ko umunsi umwe ingoma zombi, iya Israheli n’iya Yuda, zizibumbira hamwe, zigategekwa n’umwami umwe rukumbi, ukomoka kuri Dawudi., umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye.

Currently Selected:

Hozeya 3: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in