Hozeya 5
5
Imana iraburira abaherezabitambo, abakuru n’abami
1Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi,
nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli,
namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve!
Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza,
nyamara i Misipa#5.1 i Misipa: twakeka ko aho hantu (hafi ya Yeruzalemu?), ariho abaherezabitambo bashukiraga rubanda, ngo baramye Uhoraho ku buryo butemewe, kandi ni ko babigenzaga no ku musozi wa Taboru. mwabereye inkomyi umuryango wanjye,
munawubere umutego ku musozi wa Taboru.
2Bongereye urwobo rw’i Shitimu#5.2 i Shitimu: reba Ibar 25 na Hoz 9,10., barugira rurerure,
none nanjye ngiye kubahana bose.
3Efurayimu ndayizi neza, na Israheli sinyiyobewe;
kubera ko Efurayimu yoramye mu buraya,
Israheli na yo yarandavuye.
4Ibikorwa byabo bibabuza kugarukira Imana yabo,
kuko batwawe n’irari ry’uburaya, maze ntibamenye Uhoraho.
5Ubwibone bwa Israheli burayishinja,
Israheli na Efurayimu baradandabirana kubera ibicumuro byabo,
bityo na Yuda ikabatutuba inyuma.
6Bazajyana n’amatungo yabo magufi n’amaremare,
bajye gushakashaka Uhoraho,
ariko ntibazamubona kuko azaba yabazinutswe!
7Bahemukiye Uhoraho kuko babyaye ibinyendaro;
none mu kwezi kumwe#5.7 mu kwezi kumwe: ni uburyo bwo kuvuga ko hasigaye imyaka mike bagahanwa. bazarimbukana n’umunani wabo.
Intambara mu bavandimwe#5.7 Intambara mu bavandimwe: aka gace (5.8–15) kaba kavuga iby’intambara igihugu cya Damasi na Efurayimu (= Israheli) byarwanye na Yuda muri 735 (reba 2 Bami 16,5–9 na Iz 7,1 n’ibisobanuro byaho). Hozeya aramagana uko gushyamirana kw’abavandimwe, kuko kwagira ingaruka mbi cyane kuri bose; koko rero Abanyashuru bazabiboneraho urwaho rwo gusatira ibihugu byabo.
8Nimuvugirize ihembe i Gibeya, i Rama havugire akarumbeti,
muvugirize induru i Betaveni, muti
«Benyamini we, ngaho baguturutse inyuma!»
9Umunsi wo guhanwa, Efurayimu izahinduka itongo,
naho imiryango ya Israheli nyimenyeshe ibizayibaho.
10Abatware ba Yuda bameze nk’abimura imbibi z’igihugu,
nzabacuburiraho imivumba y’uburakari bwanjye.
11Efurayimu yashikamiwe izatsindwa n’urubanza,
kuko yanyuzwe no kwiruka inyuma y’ibitagira shinge.
12Nanjye, Efurayimu nzayimerera nk’ibihushi,
naho inzu ya Yuda nyimunge.
13Efurayimu yabonye uburwayi bwayo,
na Yuda ibona igikomere cyayo;
Efurayimu ni ko kwirukira muri Ashuru#5.13 muri Ashuru: mbere y’uko bivumbagatanya ku mwami wa Ashuru, buri mwaka abami ba Israheli bamwohererezaga amaturo yo kumukeza. Reba 2 Bami 15,19. Naho Hozeya we, arashaka ko biringira Uhoraho, reba na 7,11; 8,9.,
kandi yohereza intumwa ku mwami mukuru.
Nyamara na we ntazashobora kubavura,
cyangwa ngo abomore igikomere cyanyu.
14Byongeye kandi, Efurayimu nzayimerera nk’intare,
inzu ya Yuda nyimerere nk’icyana cy’intare;
jye ubwanjye nzabatanyaguza maze nigendere,
njyane umuhigo wanjye kandi nta we uteze kuwunyambura.
15Nzagenda nigumire iwanjye
kugeza ko bazumva igicumuro cyabo,
maze bagashakashaka uruhanga rwanjye;
koko kandi igihe bazaba bari mu mubabaro,
ni bwo bazanshakashaka.
Currently Selected:
Hozeya 5: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: