Hozeya 2
2
Imana izakira bundi bushya umuryango wayo#2.1 Umuryango wayo: aka gace ka 2,1–3 karimo amasezerano y’uko umuryango uzasubirana, ukongera guhirwa. Wagira ngo abanditse igitabo cya Hozeya bashakaga kumenyesha mbere ya byose ko ibyago n’isenyurwa umuhanuzi yavuze, bizakurikirwa n’imbabazi, Israheli niyisubiraho igahinduka.
1Abana ba Israheli bazangana n’umusenyi wo mu nyanja,
udashobora gupimwa cyangwa se kubarurwa#2.1 kubarurwa: reba amasezerano yagiriwe abakurambere b’umuryango, avugwa mu Intg 22,17; 32,13; 1 Bami 5,9; Yer 33,22 n’ahandi henshi.;
kandi aho kubwirwa ngo «Ntimuri umuryango wanjye»,
noneho bazabwirwe ngo «Muri abana b’Imana nzima».
2Abayuda n’Abayisraheli bazateranira hamwe,
bishyirireho umutware umwe rukumbi maze buzure igihugu;
kuko umunsi wa Yizireyeli uzaba ikirangirire.
3Nimubwire abavandimwe banyu, muti
«Ntimukiri Lo‐Ami, ahubwo muri umuryango wanjye»,
na bashiki banyu, muti «Ntimukiri Lo‐Ruhama,
ahubwo abagiriwe imbabazi.»
Israheli ni nk’umugore w’umuhemu#2.3 Umugore w’umuhemu: iki gice cyose cya 2,4–25 kiragaragaza agahinda n’uburakari Uhoraho yatewe n’ubuhemu bw’umuryango we, wirukanka inyuma y’amacuti yawo, ari byo bigirwamana by’Abakanahani, kandi ukabyubahiriza uvuga ngo ni zo mana zituma igihugu gitunganirwa (2.7.14). Icyo gihugu Imana irashaka kugihana nk’uko bahana umugore w’umusambanyi bakamunyaga byose; ahari byazatuma umuryango ugarukira umugabo wawo wa mbere, ari we Uhoraho (2.9).
4Nimuburanye nyoko! Ngaho nimumuburanye,
kuko atakiri umugore wanjye, nanjye simbe umugabo we!
Navane mu maso ye imirimbo y’uburaya bwe,
akure hagati y’amabere ibiranga ubusambanyi bwe.
5Nibitaba ibyo, nzamucuza imyambaro, asigare atumbuje,
mugire nk’uko yari ameze umunsi avuka.
Nzamugira nk’ubutayu, abe nk’ubutaka bwumagaye,
kandi nzamwicishe inyota.
6Abana be sinzabagirira igishyika,
kuko ari abana bo mu buraya.
7Koko rero, nyina ubabyara yigize indaya,
uwabatwise yikojeje isoni igihe avuze ati
«Ngiye kwiruka inyuma y’amacuti yanjye,
kuko ari bo bampa umugati n’amazi,
hamwe n’ubwoya bw’intama n’ihariri,
bakanyihera amavuta n’ibyo ninywera.»
8Ni cyo gituma ngiye gufungisha inzira ye amahwa,
nyizitire kugira ngo atazabona aho anyura ukundi.
9Aziruka inyuma y’amacuti ye, ariko ntazayashyikira,
azayashakashake yoye kuyabona, maze azavuge ati
«Ngiye gusubira ku mugabo wanjye wa mbere,
kuko nari merewe neza kuruta ubu ngubu.»
10Ntiyigeze amenya ko ari jye wamuhaga ingano,
divayi nshyashya n’amavuta matoto;
namukungahaje kuri feza na zahabu,
ari na byo bakoresherezaga Behali.
11Ni yo mpamvu nzaza nkisubiza ingano zanjye igihe cy’isarura,
na divayi yanjye nshyashya igihe cy’umwero wayo;
nzamwambure ubwoya bw’intama n’ihariri byanjye
byahishiraga ubutumbuze bwe.
12Noneho ngiye kumwambika ubusa mu maso y’amacuti ye,
kandi nta n’umwe uzaba akimunkuye mu nzara.
13Nzavanaho ibyishimo bye n’iminsi mikuru ye,
ibirori bya buri mboneko y’ukwezi,
amasabato ye, n’andi makoraniro akomeye yajyagamo.
14Nzarimbura umuzabibu we n’umutini we yavugaga ngo
«Dore igihembo niherewe n’amacuti yanjye»,
mbihindure ibihuru birishwe n’inyamaswa zo mu ishyamba.
15Nzamuryoza iminsi yamaze agaragiye za Behali,
azitwikira imibavu,
ubwo yabaga yambaye amaherena ye n’inigi ze,
akiruka inyuma y’amacuti ye, naho jye akanyibagirwa.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
16Ni yo mpamvu ubu ari jye ugiye kumuhendahenda,
nzamujyane mu butayu#2.16 nzamujyane mu butayu: igihe Israheli yabaga mu butayu, iyobowe na Musa, yari indahemuka; icyaje kuyobya umuryango, ni ubuzima bwiza n’ubukire wagiriye mu gihugu cya Kanahani. Imana iribaza niba bitagira akamaro gusubiza Israheli mu butayu, kugira ngo irebe ko yagarura agatima, ikongera gukunda nka mbere. maze mwurure umutima.
17Nzamusubiza imizabibu ye,
ikibaya cya Akori#2.17 ikibaya cya Akori: iri zina risobanura ngo «ikibaya cy’amakuba», kuko Abayisraheli bakimara kwinjira muri Kanahani, ariho bagiriye akaga bwa mbere, bagatewe n’icyaha cy’uwitwa Akani. Reba Yoz 7,1–26. nkigire irembo ry’amizero.
Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe,
mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri.
18Uwo munsi kandi — uwo ni Uhoraho ubivuga —
uzanyita ngo «Umugabo wanjye»,
uzahurwe burundu kongera kunyita ngo «Behali wanjye#2.18 Behali wanjye: iri zina ry’ikigirwamana «Behali» risobanura kandi «Mutegetsi». Imana rero yizeye ko umunsi umwe umuryango wayo, umaze kwihakana ibigirwamana, utazongera kuyibonamo «Umutegetsi» uteye ubwoba, ahubwo uzayikunda nk’uko umugore akunda umugabo we.».
19Nzavana mu kanwa ke amazina ya za Behali,
amazina yazo ntazavugwa ukundi.
20Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano
n’inyamaswa zo mu gasozi,
inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka;
nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara,
ubutazongera kuboneka mu gihugu;
bityo abaturage bazibereho mu mudendezo.
21Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose,
dushyingiranwe bishingiye ku butabera n’ubutungane,
duhorane urugwiro n’urukundo.
22Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka,
maze uzamenye Uhoraho.
23Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuga —
nzatuma ijuru riha isi imvura yifuza,
24nuko isi yere ingano,
itange na divayi nshyashya n’amavuta matoto,
maze isubize ityo ibyifuzo bya Yizireyeli#2.24 Yizireyeli: ubu ntibakibuka bya byaha bikomeye, byakorewe kera muri uyu mugi (reba 1,3); ahubwo barazirikana ko iryo zina «Yizireyeli» risobanura ngo «Imana irabiba». Umuhanuzi rero arahamya ko ibyo iryo zina rigenuriraho bizaba: Imana izaha igihugu cyayo uburumbuke..
25Nzamugwiza mu gihugu, kandi ngirire imbabazi Lo‐Ruhama,
nzabwira Lo‐Ami nti «Uri umuryango wanjye»,
na we ambwire ati «Uri Imana yanjye!»
Currently Selected:
Hozeya 2: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: