YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 6

6
1Nuko rero, tube turetse inyigisho z’ibanze zerekeye Kristu, maze tujye mu byisumbuye bikwiriye abakuze. Ntitugaruka ku mahame y’ishingiro ariyo y’aya: gutandukana n’ibikorwa bikurura urupfu, kwemera Imana, 2inyigisho zerekeye za batisimu#6.2 za batisimu: dushobora gukeka ko ari inyigisho zasobanuraga uburyo Batisimu ya gikristu isumbye kure iya Yohani Batisita, ikaruta n’imihango yose yo kwisukurisha amazi Abayahudi bakoraga., kuramburirwaho ibiganza#6.2 kuramburirwaho ibiganza: ababatizwaga bose babaramburiragaho ibiganza, kugira ngo bahabwe Roho Mutagatifu (reba Intu 8,15–17; 19–5–6). Ubundi kandi n’uwabaga atorewe umurimo ukomeye mu buyobozi bw’ikoraniro, na we babimuramburiragaho (Intu 6,6; 13,3)., izuka ry’abapfuye, n’urubanza rw’iteka. 3Ndetse ni uko tugiye kubigenza, niba Imana ibitwemereye.
4Abigeze gushyikirizwa urumuri, bagasogongera ku ngabire z’Imana, bagahabwa Roho Mutagatifu, 5bakaryoherwa n’Ijambo ryiza ry’Imana, bakibonera ububasha bw’igihe kizaza, bazamera bate niba bararenze kuri ibyo bakagwa#6.5 bakagwa: ni uburyo bwo kuburira uwazashukwa ngo ate ukwemera kwe yihakane Kristu (reba na 6,9; 10,25). Umwanditsi aradusobanurira ukuntu bene uwo muntu witandukanyije atyo na Kristu, biba bimukomereye cyane kongera kumugarukira, we wenyine ashobora kumukirisha igitambo cye. Ndetse umwanditsi aratubwira ati «Ntibishoboka», kereka na none Imana Nyirimpuhwe yonyine imugiriye ineza idasanzwe.? 6Ntibishoboka ko bivugurura bundi bushya bicuza, kandi ku bwabo bakomeza kubamba ku musaraba Umwana w’Imana bamusuzuguza ku mugaragaro.
7Iyo ubutaka bunywa amazi abugwaho maze bukabyarira ababuhinga imbuto z’ingirakamaro, buba buhawe umugisha w’Imana. 8Naho iyo bumezeho amahwa n’ibitovu, buba butaye agaciro, bukwiye kuvumwa, amaherezo bukagabizwa umuriro.
9Mwebweho rero, nkoramutima, nubwo tumaze kuvuga dutyo, ntidushidikanya ko muri mu nzira nziza, ari yo y’uburokorwe. 10Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje. 11Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye. 12Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya.
Amasezerano y’Imana ni indakuka
13Igihe Imana isezeranyije Abrahamu, kuko nta wundi wari uyisumbye ngo imurahirire, yarirahiriye ubwayo iti 14«Rwose nzaguhundazaho imigisha, kandi nzaguha inkomoko nyamwinshi.»#6.14 inkomoko nyamwinshi: reba Intangiriro 22,16 15Abrahamu akomeza kwihangana bigeza aho yuzurizwa amasezerano. 16Ubusanzwe abantu barahirira imbere y’ubaruta, maze kugira ngo bakemure impaka bakishingikiriza iyo ndahiro. 17Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka. 18Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’Imana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe. 19Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko#6.19 umubambiko: ni umwenda munini wari ukingirije ahantu hatagatifu mu Ngoro y’Imana (Iyim 26,31 . . . )., 20ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.

Currently Selected:

Abehebureyi 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in