Abehebureyi 5
5
1Umuherezabitambo mukuru#5.1 Umuherezabitambo mukuru: umwanditsi arashaha kuvuga umuherezabitambo mukuru wo mu Bayahudi. wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. 2Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa, bagihuzagurika; 3kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. 4Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni.
5Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»; 6kimwe n’uko avuga ahandi ati «Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»#5.6 Malekisedeki: Zaburi 110,4: kugereranya Yezu na Malekisedeki arabigarukaho birambuye muri 7,1–28. 7Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. 8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira#5.8 kumvira: Yezu yatakambiye Se ngo amukize urupfu (Mt 26,39). Nyamara n’ubwo yapfuye, isengesho rye ryarakiriwe, kuko ukumvira kwe kwatumye Imana imuzura mu bapfuye, ahabwa ikuzo na Se.; 9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. 10Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki.
Kugera ku kwemera guhamye
11Turacyafite byinshi byo kubabwira kuri izo ngingo, ariko biraruhije kubibasobanurira kuko muri abantu batumva vuba#5.11 batumva vuba: icyo umwanditsi akemanga Abahebureyi, si ubwenge bwabo buke ahubwo ni ukudashishikarira kuzirikana amagambo y’Imana.. 12Mwagombye kuba mwarabaye abahanga kuva kera, nyamara muracyakeneye ko babigisha ingingo z’ibanze z’amagambo y’Imana. Muracyakeneye gutungwa n’amata mu mwanya w’ibiryo bikomeye. 13Unywa amata gusa aba akiri umwana, ntashobore kugira igitekerezo gihamye ku byaba bitunganye. 14Abaciye akenge bo, batungwa n’ibiryo bikomeye, kuko bafite akamenyero ko gusobanura mu bitekerezo byabo icyiza n’ikibi.
Currently Selected:
Abehebureyi 5: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.