YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 48

48
Imiryango ya Israheli igabana igihugu
1Dore amazina y’imiryango ya Israheli (n’imigabane yayo): uhereye mu majyaruguru, mu cyerekezo cy’i Hetiloni ugana i Hamati n’i Hasarenani, naho igihugu cya Damasi ukagisiga mu majyaruguru, ugakikira Hamati kuva ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: uwo ni umugabane wa Dani. 2Kuva ku rugabano rwa Dani, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Asheri. 3Kuva ku rugabano rwa Asheri, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Nefutali. 4Kuva ku rugabano rwa Nefutali, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Manase. 5Kuva ku rugabano rwa Manase, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Efurayimu. 6Kuva ku rugabano rwa Efurayimu, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Rubeni. 7Kuva ku rugabano rwa Rubeni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Yuda. 8Naho kuva ku rubibi rwa Yuda, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba, muzahasige umugabane w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’ubugari, ufite kandi n’uburebure nk’ubwa buri mugabane: ni ukuvuga uburebure buhereye ku rubibi rw’iburasirazuba bukageza ku urw’iburengerazuba; Ingoro ikazaba rwagati muri uwo mugabane.
9Umugabane muzasigira Uhoraho, uzagira uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bihumbi cumi by’ubugari. 10Abaherezabitambo ni bo bene uwo mugabane mutagatifu, ukazagira mu majyaruguru imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, no mu burengerazuba ubugari bw’imikono ibihumbi cumi; iburasirazuba uzagira ubugari bw’imikono ibihumbi cumi, naho mu majyepfo imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure: Ingoro y’Uhoraho ikazaba rwagati muri uwo mugabane. 11Uzaba uw’abaherezabitambo banyeguriwe, ari bo bene Sadoki bakomeye ku murimo wanjye, bakirinda kugwa mu buyobe bw’Abayisraheli, mbese nk’uko abalevi babyirinze. 12Abo rero bazahabwa umunani ku mugabane mutagatifu rwose w’igihugu, hafi y’igihugu cy’abalevi.
13Abalevi na bo bazagira umugabane ungana n’uw’abaherezabitambo, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku mikono ibihumbi cumi by’ubugari; uburebure bwose hamwe bube imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bugari bw’imikono ibihumbi cumi. 14Nta cyo bazashobora kugurishaho cyangwa ngo kiguranwe, kandi n’ibyeze muri ubwo butaka ntibizagire undi bihabwa, kuko bweguriwe Uhoraho. 15Naho imikono ibihumbi bitanu bisigaye by’ubugari, ku mikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, bizaba indeka y’umugi, ibibanza byo guturamo n’inzuri z’amatungo; umugi ukazaba rwagati muri uwo mugabane.
16Dore rero ingero z’umugi: ku ruhande rw’amajyaruguru, uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’amajyepfo ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu. Ku ruhande rw’iburasirazuba uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’iburengerazuba ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu. 17Urwuri rw’umugi ruzagira imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyaruguru, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyepfo; rugire n’imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burasirazuba, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burengerazuba. 18Ku mukika w’umugabane weguriwe Imana, hazasaguka ahantu h’uburebure bw’imikono ibihumbi cumi ugana mu majyaruguru, ku mikono ibihumbi cumi ugana mu burasirazuba, hakazajya hava ibitunga abakozi b’umugi. 19Abakozi bo mu mugi bazahahinga, bazava mu miryango yose ya Israheli. 20Umugabane wose rero uzagira imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu, mukazafata igice cy’impande enye zingana kuri uwo mugabane mutagatifu, kikazaba icy’umugi. 21Ahasigaye hirya no hino h’umugabane mutagatifu n’indeka y’umugi hazaba ah’umwami; aho ni ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburasirazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba, no ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburengerazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba. Umwami rero azagira umugabane we iruhande rw’iyindi, maze muri yo rwagati hazabe umugabane weguriwe Imana n’ahagenewe Ingoro. 22Bityo rero, umugabane w’abalevi n’indeka y’umugi bizaba rwagati y’ahagenewe umwami, no hagati y’igihugu cya Yuda n’icya Benyamini.
23Ku yindi miryango isigaye; uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Benyamini. 24Kuva ku rugabano rwa Benyamini, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Simewoni. 25Kuva ku rugabano rwa Simewoni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku rw’iburengerazuba: ni umugabane wa Isakari. 26Kuva ku rugabano rwa Isakari, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Zabuloni. 27Kuva ku rugabano rwa Zabuloni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Gadi. 28Naho kuva ku rugabano rwa Gadi, ku ruhande rw’amajyepfo, urubibi ruzahere i Tamari no ku mazi ya Meriba y’i Kadeshi, rukomeze umugezi wose kugera ku nyanja Nini. 29Ngicyo igihugu muzagabanya imiryango ya Israheli mukoresheje ubufindo, ikazaba ari yo migabane yabo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Amarembo ya Yeruzalemu
30Dore rero n’amarembo y’umugi: uruhande rw’amajyaruguru y’umugi ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, hakazajya amarembo atatu. 31Amarembo y’umugi azitirirwa amazina y’imiryango ya Israheli; mu majyaruguru hakazajya irembo rya Rubeni, irya Yuda n’irya Levi. 32Uruhande rw’iburasirazuba na rwo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Yozefu, irya Benyamini n’irya Dani. 33Uruhande rw’amajyepfo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Simewoni, irya Isakari n’irya Zabuloni. 34Uruhande rw’iburengerazuba na rwo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Gadi, n’irya Asheri n’irya Nefutali. 35Umuzenguruko wose w’umugi ukazagira imikono ibihumbi cumi n’umunani. Kuva uwo munsi kandi, umugi ukazitwa ’Uhoraho arahibereye.’»

Currently Selected:

Ezekiyeli 48: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy