YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 47

47
Isoko y’amazi yavubukaga mu Ngoro
1Ubwo aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga mu nsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro. 2Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo. 3Ubwo wa muntu agenda yerekeje mu burasirazuba, apima imikono igihumbi akoresheje umugozi yari afite mu ntoki; hanyuma aranjyana anyambutsa ya mazi yangeraga ku bugombambari. 4Arongera apima indi mikono igihumbi, ari na ko anyambutsa ya mazi yangeraga noneho mu mavi. Arakomeza apima indi mikono igihumbi, anyambutsa ya mazi yangeraga mu rukenyerero. 5Hanyuma apima indi mikono igihumbi, noneho ya mazi aba abaye umugezi ntagishoboye kwambuka, kuko amazi yari yiyongereye aba maremare, aba mbese uruzi rutavogerwa. 6Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, urabibonye se?» Hanyuma aranjyana no ku nkombe y’umugezi. 7Igihe mpindukiye, mbona ku nkombe zombi z’umugezi hari ibiti byinshi cyane. 8Wa muntu arambwira ati «Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza. 9Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho; amafi azaba menshi cyane kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose. 10Abarobyi bazakikiza inkombe zawo, kuva i Enigadi kugera i Enigalayimu bateze inshundura zabo, kuko hazabamo amafi menshi cyane, mbese nk’ayo mu nyanja Nini. 11Nyamara ibishanga byawo n’inkuka byo ntibizasukurwa, ahubwo bizarumbukamo umunyu. 12Ku nkombe zombi z’umugezi hazamera amoko yose y’ibiti byera imbuto ziribwa, amababi yabyo ntazigera arabirana n’imbuto zabyo ntizizahundura. Bizajya bihora byera buri kwezi, bibikesha aya mazi avubuka mu Ngoro. Imbuto zabyo bazazirya, naho amababi bayakuremo umuti.»
Imbibi z’igihugu
13Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore igihugu muzagabanya imiryango uko ari cumi n’ibiri ya Israheli, ariko Yozefu akazahabwa imigabane ibiri. 14Muzagira mwese umugabane ungana, kuko nabirahiye abakurambere banyu ko nzawubaha, n’iki gihugu mukaba mugomba kugihabwa ho umurage. 15Dore rero imbibi z’igihugu: ku ruhande rw’amajyaruguru uhereye ku nyanja Nini, urubibi ruzakurikira umuhanda w’i Hetiloni unyura i Hamati n’i Sedadi, 16rukomeze i Berota n’i Siburayimu — ari yo migi iri hagati y’igihugu cya Damasi n’icya Hamati — rukomeze i Haserihatikoni rugana ku gihugu cya Hawurani. 17Muri make rero, urubibi ruzaturuka ku nyanja Nini, rugere i Hasarenani mu burasirazuba; igihugu cya Damasi n’icya Hamati bibe mu majyaruguru yarwo. Urwo ni urubibi rw’amajyaruguru. 18Ku ruhande rw’iburasirazuba, urubibi ruzanyura hagati ya Hawurani na Damasi, no hagati ya Gilihadi n’igihugu cya Israheli; naho Yorudani ibe urugabano kugera ku nyanja y’iburasirazuba, ahagana i Tamari: urwo ni urubibi rw’iburasirazuba. 19Ku ruhande rw’amajyepfo ruzaturuka i Tamari rugere ku mazi ya Meriba y’i Kedeshi, rwerekere ku mugezi rugarukire ku nyanja Nini: urwo ni urubibi rw’amajyepfo. 20Ku ruhande rw’iburengerazuba, inyanja Nini izaba urugabano kugera ahateganye n’i Hamati: urwo ni urubibi rw’iburengerazuba.
21Mwebwe rero, imiryango cumi n’ibiri ya Israheli, ni mwe muzigabanya icyo gihugu. 22Muzakigabanya ubwanyu, kimwe n’abanyamahanga batuye muri mwe bakabyarira abana iwanyu, kuko mugomba kubafata nk’aho ari Abayisraheli. Na bo bazakora ubufindo hamwe namwe, kugira ngo bagire umugabane mu miryango ya Israheli. 23Umuryango umunyamahanga azaba atuyemo, ni wo azahabwamo umugabane we. Uwo ni Nyagasani ubivuze.

Currently Selected:

Ezekiyeli 47: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy