YouVersion Logo
Search Icon

Abanyefezi 4

4
Gufatanya kungura umubiri wa Kristu
1Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu#4.1 ubutore bwanyu: abahamagariwe gusangira ukwemera kumwe muri Roho Mutagatifu (4.3), bagahamagarirwa kunga ubumwe na Nyagasani Yezu, guhabwa batisimu imwe no kugira Imana ho Umubyeyi wa bose (4.4), abo ngabo, uko byagenda kose, ntibashobora kwitandukanya.: 2nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, 3kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro.
4Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. 5Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; 6n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose.
7Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. 8Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo «Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire»#4.8 ingabire: reba Zaburi 68,19. Muri iyo Zaburi, Pawulo akuramo amagambo make gusa ari yo «yarazamutse», aho yumvamo Ukujya mu ijuru kwa Yezu, na «aha ingabire», aho yumvamo Roho Mutagatifu wahawe abemera, kugira ngo buri wese ashobore kugira umwanya we muri Kiliziya, kurangiza umurimo ashinzwe abigiriye akamaro rusange, no «kungura umubiri wa Kristu» (4.12). 9Kuba yarazamutse bivuga iki atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu? 10Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru kugira ngo aganze muri byose. 11Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha#4.11 abigisha: aha ngaha, Pawulo aravuga ubwoko butatu bw’imirimo yo kogeza Inkuru Nziza no gusobanura Ijambo ry’Imana mu makoraniro y’abakristu ba mbere. Hari intumwa n’abogezabutumwa bavaga mu mugi bajya mu wundi gushinga za Kiliziya nshya. Hakaba n’abahanuzi, na bo rimwe na rimwe bavaga mu ikoraniro bajya mu rindi ngo bashishikaze abakristu. Hakaba noneho abashumba n’abigisha bitangiraga inyigisho zisanzwe mu ikoraniro ryabo, bo rero ntibazereraga.. 12Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, 13kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.
14Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya. 15Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. 16Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.
Imibereho ishaje n’imibereho mishya
17Dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana, bikurikirira ubupfu bwabo. 18Koko ibitekerezo byabo bigandiyemo umwijima; bitandukanyije n’ubugingo buva ku Mana kubera ubujiji baterwa no kunangira umutima wabo; 19bataye isoni maze biroha mu busambanyi, bigeza aho batwarwa n’ingeso mbi zose nta cyo bikanga. 20Mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu: 21niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu. 22Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira#4.22 umuntu w’igisazira: ni utarahinduka ngo abe uwa Kristu. ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha. 23Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu, 24muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri.
25Nibitume rero mucika ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko bamwe turi ingingo z’abandi. 26Nimufatwa n’uburakari, ntibikabaviremo gucumura; izuba ntirikarenge mugifite umujinya. 27Ntimugahe Sekibi urwaho. 28Uwari umujura ntakongere kwiba, ahubwo ajye yihatira gukoresha amaboko ye imirimo ifite akamaro, kugira ngo abone n’icyo afashisha abari mu bukene. 29Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu, ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva. 30Muramenye, ntimugashavuze#4.30 ntimugashavuze: umuntu wanga gukora icyiza nk’uko Roho Mutagatifu abimubwira, ashavuza Roho Mutagatifu kuko aba yanze ko amuturamo ngo amukize. Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu. 31Icyitwa ubwisharirize cyose, n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose, bicibwe muri mwe. 32Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu.

Currently Selected:

Abanyefezi 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in