Abanyefezi 3
3
Pawulo ahishura Ibanga rya Kristu#3.1 Pawulo ahishura ibanga rya Kristu: Pawulo yongera kugaruka ku ngingo zavuzwe muri 1,3–14 no muri 2,11–22 (reba n’ibisobanuro byazo), ariko noneho agatsindagira kurushaho ku butumwa bwe: ni we Imana yashinze, ku buryo bwihariye, kumenyesha abanyamahanga ihamagarwa ryabo (3.7–13).
1Ngicyo igituma, jyewe Pawulo, ndi imbohe ya Kristu Yezu kubera mwebwe, abavuye ishyanga . . . 2Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, 3ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make. 4Nimubisoma, muziyumvira ubwanyu ukuntu nacengewe n’ibanga rya Kristu. 5Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi#3.5 abahanuzi bayo: ni abahanuzi bo mu bakristu ba mbere. Hamwe n’intumwa, ni bo bahishuriwe ku buryo bwuzuye umugambi w’Imana; naho abahanuzi bo mu Isezerano rya kera bakaba bari bawuhishuriwe by’igicagate. bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. 6None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.
7Kandi iyo Nkuru Nziza ni yo nshinzwe kwamamaza ku bw’ingabire Imana yampaye ku buntu no ku bubasha bwayo. 8Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, 9no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. 10Bityo, guhera ubu ngubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, 11nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu Umwami wacu. 12Nuko ku bw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye. 13Ni cyo gituma mbinginga ngo mwoye gucika intege mubitewe n’amagorwa ndimo mbaruhira, kuko ari yo abahesha ishema.
Kristu nature mu mitima yanyu
14Ngiyo impamvu itumye mpfukama imbere y’Imana Data, 15Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, 16ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. 17Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, 18maze hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo#3.18 ubugari . . . n’ubujyakuzimu byarwo: Pawulo aragerageza uko ashoboye kose ngo atwumvishe urwo rukundo Kristu adukunda, rusumbye kure ibyo umuntu ashobora gutekereza byose.. 19Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana.
20Nyir’ububasha bwose, ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira, 21naherwe ikuzo muri Kiliziya no muri Kristu Yezu, uko amasekuruza n’ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.
Currently Selected:
Abanyefezi 3: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.