YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 11

11
Gukorana ubwitonzi n’ubutwari
1Jugunya umugati wawe hejuru y’amazi amaherezo uzakugarukira#11.1 amaherezo uzakugarukira: igisobanuro cyiza cy’uwo mugani utumvikana neza cyaba iki: shora imari yawe mu bucuruzi bw’amato agenda mu nyanja, kuko nahindukira uzabona inyungu ishimishije. Mu yandi magambo ni nko kuvuga ngo udahaze amagara ye nta cyo ageraho.. 2Umutungo wawe, jya uwugabana n’abandi barindwi cyangwa umunani, kuko utazi icyago gishobora gutera ku isi.
3Iyo ibicu birese imvura, biyicuburira ku isi. Igiti, cyagwa mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kikubise ni ho kiguma.
4Uwakwishinga umuyaga, ntiyakwirirwa abiba, kandi n’uwareba ibicu ntiyasarura. 5Nk’uko utazi umwuka ubeshaho inda y’umugore utwite, ni na ko utazi uko Imana yaremye byose. 6Ujye uhera mu gitondo ubiba imbuto yawe, ugeze nimugoroba utaruhutse, kuko utazi ikizaguhira, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa se niba byombi ari mahire.
Kwishimira ubuzima
7Urumuri ni rwiza, kandi amaso anyurwa no kubona izuba. 8Niba umuntu arambye imyaka myinshi, yose ajye ayishimamo, atekereze iminsi y’amakuba, kuko izaza ari myinshi. Ibitubaho byose ni impfabusa. 9Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. Uzajye aho umutima wawe ukujyanye, n’aho amaso yawe akweretse, ariko umenye ko ibyo byose Imana izabiguciramo urubanza. 10Jya urinda umutima wawe agahinda, umubiri wawe uwurinde ububabare; kuko ubuto n’ubusore ari impfabusa!

Currently Selected:

Umubwiriza 11: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in