1
Umubwiriza 11:9
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. Uzajye aho umutima wawe ukujyanye, n’aho amaso yawe akweretse, ariko umenye ko ibyo byose Imana izabiguciramo urubanza.
Compare
Explore Umubwiriza 11:9
2
Umubwiriza 11:10
Jya urinda umutima wawe agahinda, umubiri wawe uwurinde ububabare; kuko ubuto n’ubusore ari impfabusa!
Explore Umubwiriza 11:10
3
Umubwiriza 11:4
Uwakwishinga umuyaga, ntiyakwirirwa abiba, kandi n’uwareba ibicu ntiyasarura.
Explore Umubwiriza 11:4
4
Umubwiriza 11:5
Nk’uko utazi umwuka ubeshaho inda y’umugore utwite, ni na ko utazi uko Imana yaremye byose.
Explore Umubwiriza 11:5
5
Umubwiriza 11:6
Ujye uhera mu gitondo ubiba imbuto yawe, ugeze nimugoroba utaruhutse, kuko utazi ikizaguhira, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa se niba byombi ari mahire.
Explore Umubwiriza 11:6
6
Umubwiriza 11:2
Umutungo wawe, jya uwugabana n’abandi barindwi cyangwa umunani, kuko utazi icyago gishobora gutera ku isi.
Explore Umubwiriza 11:2