YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 24

24
Gusenda umugore
1Umuntu nashaka umugore, akamurongora, nyuma yamubonaho inenge akareka kumukunda, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, 2uwo mugore akamuvira mu rugo akagenda, hanyuma agacyurwa n’undi mugabo, 3niba uwo mugabo na we ageze aho akamuhararukwa, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, cyangwa se uwo mugabo wari waramusumbakaje agapfa, 4icyo gihe umugabo we wa mbere, wa wundi wabanje kumusenda, ntazamusubirane ngo amugire umugore, amaze kwihumanya atyo; kuko ibyo ari amahano mu maso y’Uhoraho. Uramenye ntuzagushe mu cyaha igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde.
Gusonera umuntu ukirongora
5Umugabo naba arongoye vuba, ntazatabare, kandi ntihazagire uza iwe kumubuza uburyo; azamare umwaka umwe yibereye iwe, ari nta cyo abazwa, maze anezereze umugore yarongoye.
Ibyerekeye ingwate, ubushimusi, no kubemba
6Ntihakagire umuntu utwara urusyo cyangwa ingasire ho ingwate, kuko byaba ari ukugwatira ubugingo bw’undi.
7Nihagira umuntu ushimuta umwe mu bavandimwe be b’Abayisraheli akamujyana, akamugira umucakara cyangwa akamugurisha, bene uwo mushimusi agomba kwicwa. Muzakure ishyano hagati yanyu.
8Uzirinde indwara z’ibibembe, witondera kureba neza no gukurikiza ibyo abaherezabitambo b’Abalevi bazabigisha#24.8 ibyo . . . Abalevi bazabigisha: Igitabo cy’Abalevi 13–14 kirondora uko bashobora kumenya urwaye ibibembe no kubyirinda. byose. Muzitondere gukora mukurikije amabwiriza nabahaye. 9Ibuka uko Uhoraho Imana yawe yagenjereje Miriyamu#24.9 Miriyamu: mushiki wa Musa amaze gukira ibibembe yari yahanishijwe, yagombye kuguma kure y’ingando iminsi irindwi (Ibar 12,10–15). igihe mwari ku rugendo muva mu Misiri.
10Nuramuka ugize ikintu uguriza mugenzi wawe, ntuzinjire mu nzu ye, ngo umutware ingwate yacyo. 11Uzahagarare hanze, maze uwo muntu ugurije agusangishe iyo ngwate hanze.
12Kandi niba asanzwe ari umuntu usuzuguritse, ntuzaryame utamushubije iyo ngwate ye; 13ugomba kuyimusubiza izuba rikirenga. Azaryama muri uwo mwambaro we, agusabire umugisha; ibyo bizatuma witwa intungane imbere y’Uhoraho Imana yawe.
Kubaha umupagasi
14Ntuzanyunyuze imitsi umupagasi usuzuguritse kandi ukennye, yaba uwo mu bavandimwe bawe cyangwa se uwo mu basuhuke b’abanyamahanga batuye mu gihugu cyawe, mu migi yawe. 15Uzajye umuha igihembo cye buri munsi akoze; izuba ntirikarenge utamwishyuye, kuko ari umukene, akaba arekereje kubona uwo mushahara. Ntazagombe gutakira Uhoraho akurega: byagukururira icyaha.
Uwakoze icyaha ni we ugihanirwa#24.15 Uwakoze icyaha ni we ugihanirwa: kera cyane mu Bayisraheli, hariho umuco wo guhana urugo rwose kubera icyaha cy’umwe muri rwo. Uyu murongo ugenewe gukuraho uwo muco: buri wese agomba kubazwa ibyo yakoze, kandi Imana yanga guhana utacumuye: reba 2 Bami 14,6; Yer 31,29–30; Ezk 18.
16Ababyeyi ntibazicwe bazira ibyo abana babo bakoze, n’abana ntibazicwe bazira ibyakozwe n’ababyeyi babo; buri muntu azicwe azira icyaha yakoze ubwe.
Amategeko arengera abanyamaboko make
17Ntuzapfukirane uburenganzira bw’umusuhuke cyangwa ubw’impfubyi. Ntuzatwareho ingwate umwambaro w’umupfakazi. 18Uzibuke ko nawe wabaye umucakara mu Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura, akagukurayo. Ni cyo gituma ngutegetse gukurikiza ibyo maze kuvuga.
19Nusarura umurima wawe, ukibagirirwa mu murima umuganda w’amahundo, ntuzasubireyo kuwutwara; uzabe uw’umusuhuke, cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi, maze Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu byo ukora byose. 20Nucugusa igiti cy’umuzeti ukagusha imbuto zeze, ntuzagaruke gusoroma bwa kabiri; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi. 21Nusoroma imbuto z’umuzabibu wawe, ntuzasubiremo guhumba; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi. 22Ujye wibuka ko nawe wabaye umucakara mu gihugu cya Misiri; ni cyo gituma ngutegeka gukurikiza ibyo maze kuvuga.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 24: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in