Ivugururamategeko 23
23
1Ntihazagire umuntu winjira muka se; ntazamworosoreho ikinyita cy’umwenda#23.1 ikinyita cy’umwenda: niba umugabo atwikirije umugore ikinyita cy’umwenda we, mu muco w’Abayisraheli byari ikimenyetso cy’uko amurongoye. Hagira undi mugabo umusambanya, bakavuga ko yamukuyeho icyo kinyita cy’umwenda yoroshwe n’uwari wamurongoye mbere. se yamworoshe.
Abantu bagomba guhezwa mu ikoraniro ritagatifu#23.1 Abantu bagomba guhezwa: reba Lev 21,17–23 n’igisobanuro.
2Umuntu wamenetse amabya, kimwe n’uwashahuwe ntibakemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.
3Umuntu w’icyimanyi#23.3 Umuntu w’icyimanyi: ni umwana wavutse ku bo itegeko ribuza kubyarana (reba Lev 18,6–18). ntazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; ndetse n’abazamukomokaho mu gisekuru cya cumi, ntibazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.
4Umuhamoni cyangwa Umumowabu ntibazemererwe na rimwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; ndetse n’ababakomokaho mu gisekuru cya cumi, ntibazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; 5kuko batabasanganije ibyo kurya n’amazi igihe mwari mu rugendo mwimuka mu Misiri, ndetse Mowabu yo ikagurira Balamu mwene Bewori, w’i Petori muri Aramu‐Naharayimu, kugira ngo akuvume. 6Ariko Uhoraho Imana yawe yanze kumvira Balamu, ahubwo umuvumo we Uhoraho Imana yawe awuguhinduriramo umugisha, kuko Uhoraho Imana yawe agukunda. 7Ingoma ibihumbi ntuzabashakire ubukire n’ihirwe igihe cyose ufite kubaho.
8Ntuzange urunuka Umunyedomu, kuko ari mwene wanyu; ntuzange urunuka Umunyamisiri, kuko wabaye umusuhuke mu gihugu cye. 9Ababakomokaho nyuma y’igisekuru cya gatatu bazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.
10Nuca ingando uteye ababisha bawe, uzirinde ikibi cyose.
11Muri mwe nihaba umugabo wahumanyijwe n’uko yisohoreyeho nijoro asinziriye, azasohoke mu ngando, yoye kuyigarukamo: 12nibujya kwira aziyuhagire, maze izuba nirirenga asubire mu ngando.
13Uzagire ahantu hikinze hatari mu ngando, abe ari ho wituma. 14Mu bintu byawe, uzabe ufitemo n’igihosho, maze nujya hanze kwituma, ugicukuze umwobo, nyuma uze gutwikira imyanda yawe.
15Koko rero Uhoraho Imana yawe ubhwe agendagenda mu ngando yawe, kugira ngo akurinde kandi akurekurire ababisha bawe. Ni cyo gituma ingando yawe ari ahantu hatagatifu; ntibikwiye rero ko Uhoraho ayibonamo ikintu cyamutera ishozi: naho ubundi, yareka kujyana nawe.
Kurengera umucakara watorotse shebuja
16Nihagira umucakara ucika shebuja, agahungira iwawe, ntuzamumusubize; 17azagumane nawe, abe iwanyu, aho azatoranya muri umwe mu migi yanyu, kugira ngo amererwe neza. Ntuzashake kumurya imitsi.
Kudashyigikira indaya
18Mu bakobwa b’Abayisraheli ntihazabeho indaya zigenewe gukorera ibigirwamana#23.18 indaya zigenewe gukorera ibigirwamana: ku Bakanahani, hari abakobwa ndetse n’abasore bigiraga amahabara, ngo bubahirize imana cyangwa imanakazi zabo. Bibeshyaga ko kugenza batyo byatuma ibigirwamana byabo biha imiryango yabo n’amatungo yabo kororoka. Bene abo basore babitaga imbwa., no mu bahungu b’Abayisraheli ntihazabeho indaya zigenewe gukorera ibigirwamana. 19Mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe, ntuzajyanemo amaronko y’umukobwa w’indaya cyangwa igihembo cy’uwo muhungu w’inyana y’imbwa, ngo ubitangeho ituro ry’uguhigura; kuko bombi ari amahano Uhoraho yanga urunuka.
Inguzanyo
20Ntuzagire icyo uguriza umuvandimwe wawe ngo umwake n’inyungu: cyaba ifeza, cyaba ibiribwa, cyangwa se ikindi kintu cyose cyashobora gushakwaho inyungu. 21Umunyamahanga we, uzamugurize umutezeho inyungu; ariko umuvandimwe wawe ntuzamwake inyungu, kugira ngo Uhoraho Imana yawe azaguhere umugisha mu mirimo uzakorera mu gihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire.
Imihigo igiriwe Uhoraho
22Nugirira umuhigo Uhoraho Imana yawe, ntuzatinde kuwuhigura; naho ubundi Uhoraho Imana yawe ntiyabura kuwukuryoza, bikagukururira icyaha. 23Ariko niwirinda kugira imihigo, ntibizagukururira icyaha. 24Ijambo rikuvuye mu kanwa, jya ushishikarira kurishyira mu bikorwa, ukurikije umuhigo wagiriye Uhoraho Imana yawe ku bwende, ukawivugira ubwawe.
Imirima y’undi
25Nujya mu murima w’imizabibu w’umuturanyi wawe, wemerewe kurya imbuto z’imizabibu uko ushaka, ugashira ipfa; ariko uramenye ntuzasorome ibyo utwara. 26Nujya mu murima weze w’umuturanyi wawe, ushobora gucamo amahundo n’intoki#23.26 gucamo amahundo n’intoki: bityo umugenzi w’umushonji yabonaga icyo arya, ariko atangirije nyir’umurima. Intumwa za Yezu zakurikije uwo muco igihe bazengurukaga Galileya (Mk 2,23).; ariko ntuzageze aho gufata umuhoro ngo ukarare imyaka y’umuturanyi wawe.
Currently Selected:
Ivugururamategeko 23: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.