Icya kabiri cy'Abami 20
20
Hezekiya arwara ariko agakira
(Iz 38.1–8; 2 Matek 32.24)
1Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’» 2Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta aramya Uhoraho, agira ati 3«Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe nta buryarya kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane.
4Izayi ataragera mu rugo hagati, yumva ijwi ry’Uhoraho rimubwira riti 5«Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’umuryango wanjye, uti ’Jyewe, Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi, numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza: ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. 6Nkongereye imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinda uyu murwa mbigiriye jye ubwanjye Imana, n’umugaragu wanjye Dawudi.’»
7Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’imitini.» Barawuzana bawushyira ku bibyimba by’umwami, maze umwami arakira#20.7 maze umwami arakira: uyu murongo wa 7 wose nturi mu mwanya wawo, wari ukwiye kuza nyuma y’uwa 11, kuko mu murongo wa munani asaba ikimenyetso kimwemeza ko azakira..
8Hezekiya abaza Izayi, ati «Ni ikihe kimenyetso kizanyemeza ko Uhoraho azankiza, ko kandi mu minsi itatu nzashobora kuzamuka nkajya mu Ngoro y’Uhoraho?» 9Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azasohoza ijambo yavuze: ese urashaka ko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi cyangwa kigasubira inyuma ho izo ntambwe?» 10Hezekiya aramusubiza ati «Biroroshye ko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma ho intambwe cumi!» 11Nuko umuhanuzi Izayi atakambira Uhoraho, Uhoraho asubiza igicucu inyuma ho intambwe cumi ku madarajya ya Akhazi.
Hezekiya yakira intumwa z’umwami w’i Babiloni
(Iz 39)
12Muri icyo gihe Merodaki‐Baladani mwene Baladani, umwami w’i Babiloni#20.12 umwami w’i Babiloni: Abanyashuru bari bagitegeka bya bihugu byose, ariko umwami wa Babiloni agakoresha uko ashoboye kose ngo yongere yigenge, akanagerageza kwikundisha bose, no gushaka abamushyigikira., atuma kuri Hezekiya kuko yari yumvise ko arwaye, amwoherereza amabaruwa n’amaturo. 13Hezekiya yakirana ibyishimo izo ntumwa, azereka ububiko bwe bwose, feza, zahabu, amavuta ahumura cyane, inzu yarimo intwaro zo kurwanisha, n’ibindi byo mu mutungo we wose; ntihagira ikintu na kimwe cyo mu nzu ye no mu gihugu cye gisigara atakizeretse.
14Umuhanuzi Izayi asanga umwami Hezekiya, aramubaza ati «Bariya bantu bakubwiye iki, kandi bavaga he?» Hezekiya aramusubiza ati «Baje baturuka mu gihugu cya kure cy’i Babiloni.» 15Izayi yongera kumubaza, ati «Babonye iki mu ngoro yawe?» Hezekiya ati «Ibiri mu rugo rwanjye byose babibonye, nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.» 16Nuko Izayi abwira Hezekiya, ati «Umva ijambo ry’Uhoraho: 17Hazaza igihe ibintu biri mu rugo rwawe, n’ibyo abasokuruza bahabitse kugeza ubu, byose bizajyanwa i Babiloni; nta na kimwe kizasigara, ni ko Uhoraho avuze. 18Abenshi mu bana wibyariye, bazabajyana babahindure abakone bo kuba mu ngoro y’umwami w’i Babiloni.» 19Hezekiya abwira Izayi, ati «Ijambo ry’Uhoraho uvuze ni ryiza.» Yaribwiraga ati «Mu gihe nzaba nkiriho hazabaho amahoro n’umudendezo#20.19 n’umudendezo: aha ngaha Izayi arahanura ko Yeruzalemu izasenywa, n’ab’ibikomerezwa bose bakazajyanwa bunyago ariko nyuma uwo mwami atakiriho (reba 24,13–16). Nyamara Hezekiya we yishimira ko byibura mu gihe azaba akiri ku ngoma, nta kizamuhungabanya..»
20Ibindi bigwi bya Hezekiya n’ubutwari bwe, n’uko yacukuye icyuzi n’umuyoboro#20.20 umuyoboro: uwo muyoboro wamanuraga amazi aturuka mu isoko ya Gihoni iri mu mucyamu w’umusozi, ukayanyuza ikuzimu mu nsi y’inkike za Yeruzalemu, akajya kwisuka mu cyuzi cya Silowe, cyari imbere y’umugi. Uwo muyoboro wacukuwe mu rutare, kandi uracyariho na n’ubu. Reba ku ikarita ya 5. bijyana amazi mu mugi, ibyo byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? 21Maze Hezekiya aratanga asanga abasekuruza be, umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma.
Currently Selected:
Icya kabiri cy'Abami 20: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.