1
Icya kabiri cy'Abami 20:5
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
«Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’umuryango wanjye, uti ’Jyewe, Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi, numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza: ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho.
Compare
Explore Icya kabiri cy'Abami 20:5
2
Icya kabiri cy'Abami 20:3
«Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe nta buryarya kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane.
Explore Icya kabiri cy'Abami 20:3
3
Icya kabiri cy'Abami 20:1
Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’»
Explore Icya kabiri cy'Abami 20:1
4
Icya kabiri cy'Abami 20:6
Nkongereye imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinda uyu murwa mbigiriye jye ubwanjye Imana, n’umugaragu wanjye Dawudi.’»
Explore Icya kabiri cy'Abami 20:6
Home
Bible
Plans
Videos