YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abami 2

2
IX. INKURU Y’UMUHANUZI ELISHA
Ijyanwa mu ijuru rya Eliya; Elisha amuzungura
1Dore uko byagenze igihe Uhoraho yajyanaga Eliya mu ijuru, mu nkubi y’umuyaga. Eliya na Elisha bavanye i Giligali#2.1 i Giligali: hari ahantu henshi hitwaga gutyo; ibyo ari byo byose ariko, Giligali bavuga aha, ni iri mu bilometero 12, mu majyaruguru ya Beteli., bafatanya urugendo. 2Bakigenda, Eliya abwira Elisha, ati «Ndakwinginze, sigara hano kuko Uhoraho anyohereje i Beteli.» Elisha aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe, ko ntagusiga!» Nuko baramanukana bajya i Beteli. 3Abahanuzi bo mu itorero ry’i Beteli basanga Elisha, baramubaza bati «Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe?» Arabasubiza ati «Nanjye ndabizi, nimuceceke!» 4Eliya abwira nanone Elisha, ati «Elisha, ndakwinginze sigara hano, kuko Uhoraho anyohereje i Yeriko.» Aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe ko ntagusiga.» Nuko bagera i Yeriko. 5Abahanuzi bari i Yeriko basanga Elisha, baramubaza bati «Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe?» Arabasubiza ati «Nanjye ndabizi, nimuceceke!» 6Eliya yongera kubwira Elisha, ati «Sigara hano ndakwinginze, kuko Uhoraho anyohereje kuri Yorudani.» Undi aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho nawe bwite, ko ntazagutererana!» Ubwo barajyana.
7Abantu mirongo itanu bo mu itorero ry’abahanuzi barabakurikira, ariko bahagarara bareba Yorudani, Eliya na Elisha bari bahagaze bombi ku nkombe y’uruzi. 8Nuko Eliya yiyambura umwitero we, arawuzinga awukubita mu mazi yigabanyamo ibice bibiri#2.8 yigabanyamo ibice bibiri: byabaye nk’igihe Abayisraheli bavaga mu Misiri maze Musa agakubita inkoni ye mu nyanja y’Urufunzo igacikamo icyambu; cyangwa se nk’igihe Abayisraheli binjiye mu gihugu basezeranyijwe, abari bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano babaye bagikandagira ku nkengero ya Yorudani, igahita yigabanyamo ibice bibiri (Yoz 3,15–16). Iyi nkuru rero, igamije kutwumvisha ko Eliya ari kimwe na bya bikomerezwa byombi: Musa na Yozuwe!; bombi bambuka n’amaguru urwo ruzi rwumutse. 9Bamaze kwambuka, Eliya abwira Elisha, ati «Nsaba icyo nagukorera mbere y’uko njyanwa kure yawe!» Elisha aramubwira ati «Iyaba nashoboraga kugabirwa incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo#2.9 umwuka w’ubuhanuzi ukurimo: nk’uko umuhungu w’imfura yahabwaga imigabane ibiri ku munani wa se (Ivug 21,17), ni na ko Elisha asaba Eliya kumugira umusimbura we w’ingenzi.10Aramubwira ati «Usabye ikintu kiruhije. Numbona mu gihe nzaba njyanywe kure yawe, bizakubera uko ubishaka; niba atari byo, ntibizaba.»
11Bakigenda baganira, igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro biba biraje, birabatandukanya. Eliya azamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga. 12Elisha abibonye, atera hejuru agira ati «Mubyeyi! Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli#2.12 Amagare n’amafarasi bya Israheli: mu kurwanirira Israheli, umuhanuzi nka Eliya asumbije kure agaciro amafarasi n’amagare by’intambara.!» Hanyuma ntiyongera kubona Eliya; nuko afata imyenda ye, ayitanyuramo kabiri. 13Atora umwitero wa Eliya wari waguye, asubira kuri Yorudani, ahagarara ku nkombe zayo. 14Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati «Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?» Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka. 15Abahanuzi bo mu itorero ry’i Yeriko bamurebaga bamwitegeye, baravuga bati «Umwuka w’ubuhanuzi bwa Eliya winjiye muri Elisha.» Nuko baramusanganira, baramupfukamira, bakoza umutwe ku butaka. 16Baramubwira bati «Muri twe abagaragu bawe, harimo abagabo mirongo itanu b’intwari; emera bajye gushaka shobuja, yenda umwuka w’Uhoraho wamutwaye umujugunya ku musozi cyangwa mu mubande.» Arabasubiza ati «Ntimugire n’umwe mwohereza!» 17Ariko bakomeza guhatiriza kugeza ubwo bamurembeje, arababwira ati «Nimubohereze!» Bohereza ba bantu mirongo itanu bashaka Eliya mu minsi itatu baramubura. 18Bagaruka kwa Elisha wari wasigaye i Yeriko, arababwira ati «Ese sinari nabanje kubabuza kujyayo?»
Elisha i Yeriko n’i Beteli#2.18 Elisha . . . Beteli: izi nkuru ngufi ebyiri zikurikiyeho, abahanuzi bo mu itorero bakundaga kuzibukiranya, barazihererekanya, igisekuruza ku kindi. Yego, nta washidikanya ko Elisha yakoze bimwe na bimwe bitangaje, nyamara ariko rubanda barakabirije mu kuvuga ibigwi bye. Izi nkuru nazo zifite icyo zitwigisha: umuhanuzi aba yifitemo ububasha bw’Imana ku buryo yakiza cyangwa agahana; abemera ubutumwa bwe abasesekazaho ineza; ariko nta we unnyega umuntu w’Imana ngo bimugwe amahoro. Ibi bigereranye n’ibitangaza badutekerereza muri 1,9–16; 4,1—6.7.
19Abaturage b’i Yeriko babwira Elisha, bati «Nk’uko databuja abibona, birashimishije gutura muri uyu mugi, ariko kandi amazi y’aho ni mabi kandi n’ubutaka bw’aho burarumba.» 20Arababwira ati «Nimunzanire urweso rushya mushyiremo umunyu!» Bararumuzanira. 21Arasohoka ajya ku isoko y’amazi, ajugunyamo umunyu, avuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Nsukuye aya mazi, ntazongere kwicana, ntazongere kurumbya.» 22Kuva ubwo, amazi ntiyongera kurangwaho umwanda kugeza uyu munsi, nk’uko Elisha yari yarabivuze.
23Ava aho ngaho ajya i Beteli. Agenda mu nzira, haza abana bo mu mugi bamuseka, bavuga bati «Genda, wa munyaruhara#2.23 munyaruhara: dushobora gukeka ko Elisha yari yarimyojeho umusatsi cyangwa se yarawugabanyije, ari na cyo kigaragaza ko yeguriwe Uhoraho. Icyo abo bana bamusekera rero, ni uko yiyeguriye Imana. we! Genda!» 24Elisha arahindukira, arabitegereza, hanyuma abavuma mu izina ry’Uhoraho. Nuko ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba, bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo. 25Elisha ava aho ajya ku musozi wa Karumeli, avayo asubira i Samariya.

Currently Selected:

Icya kabiri cy'Abami 2: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in