1
Icya kabiri cy'Abami 2:9
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Bamaze kwambuka, Eliya abwira Elisha, ati «Nsaba icyo nagukorera mbere y’uko njyanwa kure yawe!» Elisha aramubwira ati «Iyaba nashoboraga kugabirwa incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo!»
Compare
Explore Icya kabiri cy'Abami 2:9
2
Icya kabiri cy'Abami 2:11
Bakigenda baganira, igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro biba biraje, birabatandukanya. Eliya azamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga.
Explore Icya kabiri cy'Abami 2:11
3
Icya kabiri cy'Abami 2:10
Aramubwira ati «Usabye ikintu kiruhije. Numbona mu gihe nzaba njyanywe kure yawe, bizakubera uko ubishaka; niba atari byo, ntibizaba.»
Explore Icya kabiri cy'Abami 2:10
4
Icya kabiri cy'Abami 2:14
Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati «Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?» Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka.
Explore Icya kabiri cy'Abami 2:14
5
Icya kabiri cy'Abami 2:12
Elisha abibonye, atera hejuru agira ati «Mubyeyi! Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli!» Hanyuma ntiyongera kubona Eliya; nuko afata imyenda ye, ayitanyuramo kabiri.
Explore Icya kabiri cy'Abami 2:12
6
Icya kabiri cy'Abami 2:8
Nuko Eliya yiyambura umwitero we, arawuzinga awukubita mu mazi yigabanyamo ibice bibiri; bombi bambuka n’amaguru urwo ruzi rwumutse.
Explore Icya kabiri cy'Abami 2:8
7
Icya kabiri cy'Abami 2:1
Dore uko byagenze igihe Uhoraho yajyanaga Eliya mu ijuru, mu nkubi y’umuyaga. Eliya na Elisha bavanye i Giligali, bafatanya urugendo.
Explore Icya kabiri cy'Abami 2:1
Home
Bible
Plans
Videos