YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 1 2

2
Pawulo yigisha iby’umusaraba i Korinti
1Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. 2Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. 3Igihe nari kumwe namwe, nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, 4kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana. 5Bityo, ukwemera kwanyu kukaba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana.
Ubuhanga bw’Imana
6Nyamara, abamaze gukomera mu kwemera turababwira iby’ubuhanga, ariko butari ubuhanga bw’iyi si, cyangwa bukomoka ku bagenga b’iyi si kuko bariho batariho. 7Ubuhanga bw’Imana tubagezaho ni ibanga#2.7 ibanga: ubuhanga nyakuri bw’abakristu buturuka ku Mana, bukaba kwakira no kwemera umugambi Imana yagennye kuva kera na kare. Uwo mugambi ni uwo gukiza abantu bose, Abayahudi kimwe n’abatari bo, ibigirishije urupfu n’izuka by’Umwana wayo Yezu (reba Rom. 16,25–27 na Ef. 1,9–12). Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. 8Nta n’umwe wo mu bagenga b’iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura, ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo. 9Ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise, kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda.»#2.9 Icyo ijisho . . . abayikunda: aha ngaha Pawulo yabumbiye hamwe ingingo ebyiri zo muri Bibiliya (Iz 64,3 na Yer 3,16) kugira ngo azigire ingingo imwe.
10Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana. 11Koko rero, ni nde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine. 12Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. 13Ibyo turabibigisha, tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe. 14Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kwumva ibya Roho w’Imana; koko rero, kuri we ni nk’ibisazi, maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine. 15Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi nta we ushobora kumuhinyuza. 16Koko se «Ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama?»#2.16 Ni nde wamenye . . . inama: reba Izayi 40,13. Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu.

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 1 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in