Abanyakorinti, iya 1 1
1
Indamutso n’impamvu yo gushimira Imana
1Jyewe Pawulo, watorewe kuba intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni, 2kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe#1.2 abatagatifurijwe: Pawulo ntashaka kuvuga ko abakristu ari intungane muri byose guhera kuri iyi si, ahubwo arashaka kuvuga ko Yezu yabahanaguyeho ibyaha byabo, na Roho Mutagatifu akaba abatuyemo; kandi ko bagomba kugaragaza ubwo butungane bahawe n’Imana mu mibereho yabo yose. muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose, izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu: 3tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
4Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. 5Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose#1.5 ingabire z’amoko yose: abemera Kristu n’umutima wabo wose, Roho Mutagatifu abaha ingabire z’amoko yose, buri wese akurikije icyo yahamagariwe: umwe akavuga mu ndimi, undi agashobora kwigisha abavandimwe be no kubasobanurira ashize amanga amahame y’ukwemera, undi na we agahabwa ingabire yo guhoza indushyi, iyo kujya inama nziza, cyangwa iyo gukiza abarwayi; kandi ibyo byose bigakorerwa akamaro rusange (reba 1 Kor 12,4–11 cyangwa Rom 12,6–8). muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. 6Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, 7ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza#1.7 ukwigaragaza kwa Yezu Kristu: ni igihe Kristu azahindukira mu ikuzo ku munsi w’imperuka. Abakristu ba mbere ntibari bazi uwo munsi kurusha uko natwe tuwuzi, ariko bizeraga ko uzaza bidatinze. kwa Yezu Kristu Umwami wacu. 8Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa, kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. 9Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu.
Kiliziya y’i Korinti yicamo ibice
10Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi. 11Koko rero, bavandimwe, abo kwa Kolowe#1.11 Kolowe: yari umukristukazi w’umukire; ahari wari n’umucuruzikazi, wigeze kohereza bamwe mu bagaragu be i Efezi, aho Pawulo yari ari. bambwiye ko mwifitemo amakimbirane#1.11 amakimbirane: Pawulo ababajwe no kubona ko, aho kugira ngo bagume mu bumwe bw’ukwemera kumwe muri Kristu, Abanyakorinti batangiye kwicamo uduce dushyamiranye. Bamwe bakomeye ku nyigisho za Pawulo; abandi bagahitamo uburyo Apolo, wari umwigisha wabuhiriye, yababwiraga (Intu 18,24–28); abandi na none bakikundira ibyo babwiwe n’abigishwa ba Petero (Kefasi) ubwe; abandi na bo bagahakana iby’abigisha b’abantu bose, kugira ngo bizirike kuri Kristu wenyine.. 12Icyo nshaka kuvuga ni uko buri muntu muri mwe agira ati «Jyewe ndi uwa Pawulo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Apolo!» Undi ati «Jyewe, ndi uwa Kefasi!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kristu!» 13Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cyangwa se mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 14Ndashimira Imana kuba nta n’umwe muri mwe nabatije, usibye Kirisipo na Gayo; 15ku buryo nta n’umwe uzavuga ko yabatijwe mu izina ryanjye! 16Cyakora koko nabatije n’umuryango wa Sitefana, nkaba numva nta wundi wundi nabatije. 17Kuko Kristu atanyohereje kubatiza#1.17 atanyohereje kubatiza: Pawulo arashaka kuvuga ko umurimo we w’ingenzi ari ukwamamaza Inkuru Nziza, akaba yarawitangiye n’ubwenge bwe bwose n’umutima we wose. Batisimu izaza hanyuma abantu bamaze guhinduka, ibyo bikaba nta cyo bitwaye, yaba itanzwe na Pawulo cyangwa se undi ubonetse wese. Batisimu yunga uyihawe na Kristu (kuko aba abatijwe mu izina rya Yezu), ikaba rero itarema ubumwe bwihariye n’ubatiza., ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro.
Yezu Kristu ni we bubasha n’ubuhanga bw’Imana
18Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu#1.18 bisa n’amahomvu: muri uyu murongo, Pawulo arashaka kuvuga ko uburyo Imana yakoresheje ngo ikize abantu butumvikana ku rwego rw’ubuhanga bw’abantu. Umukiro ntuturuka ku magambo meza y’abantu b’abahanga n’abanyabwenge; ahubwo uturuka ku musaraba wa Yezu. Abirasi babibonamo ubusazi, nyamara uwemera akabona bwangu ko Imana imuhundajeho ibyiza byayo, ibigirishije umusaraba wa Yezu. ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira ari bo twe, ni ububasha bw’Imana. 19Kuko handitswe ngo «Nzasenya ubuhanga bw’abahanga kandi nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge.»#1.19 ubwenge bw’abanyabwenge: reba Izayi 29,14. 20Mbese uw’umuhanga ari he? Uw’umunyabwenge ari hehe? Uw’intyoza mu by’iyi si ari he ? Ko ubanza ubuhanga bw’iyi si Imana yarabuhinduye amahomvu? 21Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo; ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa. 22Mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, naho Abagereki bashimikiriye iby’ubuhanga, 23twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi, kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. 24Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. 25Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.
Abo Imana yitoreye
26Bavandimwe rero, mwebwe abatowe n’Imana, nimurebe uko muteye: murasanga ku bw’abantu nta bahanga benshi babarimo, nta n’ibihangange byinshi bibarimo, ndetse nta na benshi bafite amavuko y’ikirenga. 27Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi, ni byo Imana yihitiyemo ngo irindagize abiyita abahanga; kandi ibinyantege nke ku bantu, ni byo Imana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko; 28byongeye, abatagira amavuko b’insuzugurwa ni bo Imana yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera; 29kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere y’Imana. 30Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora. 31Mbese nk’uko byanditswe ngo «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani.»#1.31 niyiratire muri Nyagasani : reba Yeremiya 9,22–23.
Currently Selected:
Abanyakorinti, iya 1 1: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.