YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 1 13

13
1N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo#13.1 urukundo: muri uyu mutwe wose, Pawulo aravuga igisingizo cy’urukundo nyakuri rwa gikristu; ari rwo urukurikiza Kristu watubwiye ati «Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze» (Yh 15,13)., naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. 2N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. 3N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.
4Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; 5nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; 6ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. 7Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose.
8Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka. 9Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase. 10Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira! 11Mu gihe nari umwana, navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana; aho mbereye umugabo, nikuyemo ibya rwana byose. 12Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi.
13Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in