1
Abanyakorinti, iya 1 13:4-5
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika
Compare
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:4-5
2
Abanyakorinti, iya 1 13:7
Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:7
3
Abanyakorinti, iya 1 13:6
ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:6
4
Abanyakorinti, iya 1 13:13
Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:13
5
Abanyakorinti, iya 1 13:8
Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:8
6
Abanyakorinti, iya 1 13:1
N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:1
7
Abanyakorinti, iya 1 13:2
N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:2
8
Abanyakorinti, iya 1 13:3
N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:3
9
Abanyakorinti, iya 1 13:11
Mu gihe nari umwana, navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana; aho mbereye umugabo, nikuyemo ibya rwana byose.
Explore Abanyakorinti, iya 1 13:11
Home
Bible
Plans
Videos