Abanyakorinti, iya 1 11
11
1Nimube rero abakurikiza banjye, nk’uko nanjye nkurikiza Kristu.
Imyifatire ikwiye mu makoraniro
2Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mu budahemuka mukikomezamo ibyo nababwirije byose. 3Nyamara dore icyo mukwiye kumenya: Kristu ni we mugenga wa buri mugabo, umugore na we akagengwa n’umugabo; na we Kristu akagengwa n’Imana. 4Umugabo wese usenga cyangwa uhanura#11.4 uhanura yitwikiriye: icyo abakristu ba mbere bitaga «guhanura», byari ukuvuga ibintu by’Imana umurikiwe na Roho Mutagatifu, ku buryo ushishikaza ikoraniro. Ubusanzwe, abagabo nta cyo babaga bitwikiriye mu mutwe. Aha ngaha rero, Pawulo arasa n’ushungura amagambo, kuko mu kigereki ari ijambo rimwe, rigasobanura icyarimwe «Umutwe» n’«Umutware». yitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we. 5Naho umugore wese usenga cyangwa uhanura atitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we; mbese ni nk’aho yaba yimojeho umusatsi. 6Niba rero umugore adateze igitambaro#11.6 umugore adateze igitambaro: icyo gihe, abagore bashyiraga mu gaciro ntibajyaga na rimwe mu ruhame badapfutse igitambaro mu mutwe. Pawulo arasaba abakristukazi b’i Korinti kutajya mu materaniro nk’ibicucu cyangwa se abagore baba mu mibereho idatunganye. Ndetse arabishongoraho agira ati «Niba igitambaro ari inyongera ikabije, wenda n’imisatsi na yo yaba ibabangamiye. Niba ariko bimeze rero, nimwiyogosheshe!», n’imisatsi yose nayimareho! Nasanga ariko bimuteye isoni kwimoza cyangwa kwikemuza, natege igitambaro!
7Umugabo we ntagomba kwipfuka mu mutwe, kuko ari ishusho n’uburanga bw’Imana; naho umugore akaba ikuzo ry’umugabo we. 8N’ubundi umugabo si we wakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo. 9Kandi umugabo koko si we waremewe umugore, ahubwo umugore ni we waremewe umugabo. 10Ngiyo impamvu umugore agomba kwambara ku mutwe ikimenyetso cy’uko agengwa, mbese abigiriye n’abamalayika#11.10 abigiriye n’abamalayika: Pawulo arasa n’ushaka kuvuga ko igihe abakristu bateraniye gusenga cyangwa gutura igitambo cy’Ukaristiya, abamalayika b’Imana baba bahari bagafatanya na bo ku buryo butagaragara; ni ngombwa rero kububaha no kwifata uko bikwiye.. 11Nyamara muri Nyagasani umugabo wese agizwe n’umugore, n’umugore agizwe n’umugabo we. 12N’ubwo umugore yavuye ku mugabo, umugabo na we akabyarwa n’umugore, bombi baturuka ku Mana.
13Ngaho namwe nimumbwire: bishoboka bite ko umugore asenga Imana atitwikiriye umutwe? 14N’ubusanzwe biteye isoni ko umugabo atendeza imisatsi, 15nyamara ni ishema ry’umugore ko ayitunga atyo, bikurikije kamere yabo bombi, kuko umugore yayiherewe kumutwikira. 16Ahasigaye ushaka guhariranya, amenye ko atari umuco wacu#11.16 ko atari umuco wacu: Pawulo arashaka ko abakristu b’i Korinti bifata nk’ab’ahandi b’icyo gihe, aho kwishyira imbere., si n’uwa Kiliziya z’Imana.
Isangira rya Nyagasani
17Tuvuye muri ibyo hari n’ibindi ntabashimaho: amakoraniro yanyu, aho kubagirira akamaro, abagwa nabi. 18Icya mbere cyo, bambwiye ko, iyo muhuriye mu ikoraniro, mwiremamo ibice kandi bisa n’aho ari byo: 19wagira ngo ni ngombwa ko muri mwe habamo amakimbirane, kugira ngo ababakomeyemo bigaragaze. 20Igihe rero muteraniye hamwe, ntimuhuzwa n’isangira rya Nyagasani#11.20 isangira rya Nyagasani: ni uko abakristu ba mbere bitaga amateraniro bahabwagamo Umubiri n’Amaraso bya Kristu (ari byo none twita Ukaristiya cyangwa Misa ntagatifu). Mbere yo gusubira mu bikorwa n’amagambo bya Yezu igihe cy’ifunguro rye rya nyuma araye ari budupfire, bari bafite akamenyero ko kubanza gusangirira hamwe ifunguro rya kivandimwe . . . , ariko Pawulo akaba agaya bikomeye uburyo byakorwaga., 21kuko buri wese amaranira kurya ibyo yizaniye, ku buryo umwe yicwa n’inzara, undi yasinze. 22Mbese nta mazu mugira yo kuriramo no kunyweramo? Cyangwa muzanwa no gusuzugura imbaga y’Imana, no gukoza isoni abatagira icyo bafite ? Mbabwire iki se? Mbashime se ? Oya, muri ibyo simbashimye.
23Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho : Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, 24amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» 25Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.» 26Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira. 27Ni cyo gituma uzarya uyu mugati, akanywa no kuri iyi nkongoro ya Nyagasani, atabikwiye, azaba acumuriye umubiri n’amaraso bya Nyagasani.
28Buri wese nabanze yisuzume rero, maze abone kurya uwo mugati no kunywa kuri iyo nkongoro; 29kuko uwarya cyangwa akanywa atubahirije umubiri wa Nyagasani, aba ariye kandi anyoye ikizamubyarira ubucibwe. 30Ni cyo gituma benshi muri mwe barwaye kandi bamugaye#11.30 barwaye kandi bamugaye: hagomba kuba hari indwara z’icyorezo zateye mu ikoraniro ry’i Korinti; noneho ubwo burwayi Pawulo akabona ari nk’igihano cy’Imana kuko batubashye uko bikwiye umubiri wa Kristu., ndetse bamwe bakaba barapfuye. 31Iyaba twabanzaga kwisuzuma ubwacu, nta rundi rubanza twacirwa. 32Ariko Nyagasani adutonganyiriza kutugorora, kugira ngo tutarohamana n’iyi si.
33Bityo rero, bavandimwe, igihe muhuriye gusangira, nimurindirane. 34Niba hari ushonje, nabanze ahembukire iwe, kugira ngo ikoraniro ryanyu ritababyarira ubucibwe. Ibisigaye nzabitunganya, igihe nzaba naje.
Currently Selected:
Abanyakorinti, iya 1 11: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.