Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.» Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.