YouVersion Logo
Search Icon

Icya mbere cy'Amateka 28

28
Dawudi yerekana Salomoni ho umuzungura we#28.1 umuzungura we: umwanditsi w’igitabo cy’Amateka nta cyo atubwira ku ngorane Dawudi yagize mu busaza bwe, habe n’ukuntu Adoniya yishakiye amacuti amushyigikira, agira ngo yimikwe abe umwami mu kigwi cya Salomoni (1 Bami 1). Uyu mutwe wa 28 w’iki gitabo rero, uratwereka ukuntu Dawudi yishyiriyeho uzamuzungura abigiranye ubwitonzi n’ubushishozi, bakamwemera bitamugoye. Nuko n’abakuru ba Israheli abagira inama ze za nyuma, cyane cyane abashinga kuzashyigikira Salomoni mu mirimo ye yo kubaka Ingoro, no kutazahemuka ku mategeko y’Uhoraho.
1Umwami Dawudi akoranyiriza i Yeruzalemu abatware b’Abayisraheli bose, ab’imiryango n’ab’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, hamwe n’abategekaga igihumbi n’abategekaga ijana, n’abashinzwe ibintu byose n’amatungo yose by’umwami n’iby’abahungu be, akoranya n’abakone, ingabo ze z’imena, n’izindi ntwari zose. 2Umwami Dawudi arahaguruka maze arababwira ati «Nimunyumve, bavandimwe kandi muryango wanjye. Nari mfite ku mutima igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bwo ntebe y’ibirenge by’Imana yacu, ndetse nteganya ibya ngombwa. 3Ariko Imana yarambwiye iti ’Ntuzubaka Ingoro ikwiye izina ryanjye kuko uri umurwanyi kandi ukaba waravushije amaraso.’ 4Uhoraho, Imana ya Israheli, yantoranyije mu muryango wanjye wose ngo mbe umwami w’Abayisraheli ubuziraherezo. Koko yatoye Yuda ho umutware kandi mu muryango wa Yuda atoranyamo inzu ya data, no mu bana ba data, aba ari jye yishimira kugira umwami w’Abayisraheli. 5Mu bahungu banjye bose, — kuko Uhoraho yampaye abahungu benshi — yatoranyije umuhungu wanjye Salomoni ngo yicare ku ntebe y’ubwami muri Israheli. 6Hanyuma arambwira ati ’Umuhungu wawe Salomoni ni we uzubaka Ingoro yanjye n’ingo zanjye, kuko namutoranyije ngo ambere umwana nanjye mubere umubyeyi. 7Nzakomeza ubwami bwe ubuziraherezo ariko niba na we akomeje gukurikiza amategeko yanjye n’amateka yanjye nk’uko ubu abigenza.’
8None rero, imbere y’Abayisraheli bose baduhanze amaso, imbere y’ikoraniro ryose ry’Uhoraho, n’imbere y’Imana yacu iduteze amatwi, ndabihanangirije: nimwubahirize amategeko yose y’Uhoraho Imana yacu, muyazirikane, kugira ngo mutunge iki gihugu cyiza kandi muzakirage abana banyu, bazagitunge ubuziraherezo.
9Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho. 10Ubu ngubu bimenye: Uhoraho yaragutoranyije kugira ngo umwubakire Ingoro, komera maze ukore!»
Dawudi yereka Salomoni uko Ingoro izubakwa#28.10 uko Ingoro izubakwa: umwami Dawudi, umwanditsi w’aya Mateka amubonamo umuntu watowe n’Imana kugira ngo avugurure amategeko agenga Iyobokamana. Nk’uko Musa yari yahawe n’Imana kumenya uko urusengero rwo mu butayu rwagombaga kubakwa (Iyim 25,9), na Dawudi, abibwirijwe n’Imana (28.19), yateganyije byose, ategura n’ibikoresho; icyari gisigaye ni uko Salomoni azatangira kubaka Ingoro.
11Dawudi asobanurira umuhungu we Salomoni uburyo azubaka urwinjiriro rw’Ingoro, amazu yayo, ububiko bwayo, ibyumba byayo byo hejuru, ibyumba byayo by’imbere n’icyumba cy’urwicurizo. 12Anamwereka igishushanyo cy’ibikari by’Ingoro y’Imana, n’icy’amazu yose azayikikiza, n’icy’amazu bazabikamo umutungo w’Ingoro y’Imana n’ibintu byose byayeguriwe. 13Amusobanurira kandi ibyerekeye imitwe y’abaherezabitambo n’iy’abalevi, n’ibyerekeye ibizakorerwa mu Ngoro y’Uhoraho. 14Amubwira n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa buri gikoresho cyo mu Ngoro. 15Amusobanurira uburemere bwa zahabu n’ubwa feza bizagenerwa ibitereko n’amatara bya zahabu n’ibya feza, 16n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa ameza y’umumuriko, 17n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa amakanya, ibikombe, amabesani ya zahabu n’aya feza, amasahani ya zahabu n’aya feza, 18n’uburemere bwa zahabu iyunguruye izagenerwa urutambiro rw’imibavu. Hanyuma amuha n’igishushanyo cy’Igare, n’icy’abakerubimu ba zahabu bazaramburira amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho.
19Nuko Dawudi abwira Salomoni, ati «Ibyo byose biri mu nyandiko Uhoraho yangejejeho, ansobanurira uburyo iyo mirimo yose izakorwa.»
20Nuko Dawudi yongera kubwira umuhungu we Salomoni, ati «Komera, ube intwari, maze ukore! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kuko Uhoraho Imana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagusiga kandi ntazagutererana kugeza igihe uzarangiriza ibikorwa byose byo ku Ngoro y’Uhoraho. 21Dore imitwe y’abaherezabitambo n’iy’abalevi bashinzwe umurimo w’Ingoro, kandi muri ibyo bikorwa byose uzaba uri kumwe n’abantu b’abanyamwete kandi b’abahanga muri buri murimo, ndetse abatware na rubanda rwose bazumvira amategeko yawe.»

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy