YouVersion Logo
Search Icon

Icya mbere cy'Amateka 27

27
Ubutegetsi bwa gisirikare
1Dore intondeke y’Abayisraheli bakoreraga umwami mu kintu icyo ari cyo cyose cyerekeye imitwe y’ingabo; bari abatware b’amazu bategekaga ingabo igihumbi cyangwa ijana, hamwe n’abanditsi babo. Koko imitwe y’ingabo yarakurikiranaga mu mwaka, buri kwezi umutwe umwe ukaza, undi ugataha, kandi buri mutwe warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
2Umutware w’umutwe w’ingabo wa mbere wo mu kwezi kwa mbere yari Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, kandi umutwe w’ingabo ze wabaraga abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. 3Yari uwo muri bene Pereshi kandi agategeka abagaba bose b’ingabo zo mu kwezi kwa mbere.
4Umutware w’ingabo w’umutwe wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri ni Dodayi w’i Aho; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
5Umutware w’umutwe wa gatatu w’ingabo zo mu kwezi kwa gatatu yari Benayahu, umuhungu w’umuherezabitambo mukuru Yehoyada; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine. 6Uwo Benayahu yari umugabo w’intwari wo muri Ba Mirongo itatu b’imena, kandi akaba umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi na we yari mu mutwe w’ingabo ze.
7Umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane yari Asaheli murumuna wa Yowabu, yazunguwe n’umuhungu we Zebadiya. Umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
8Umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu yari Shamuhuti w’i Yizurahi; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
9Umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu yari Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
10Umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi yari Heleshi w’i Peloni, muri bene Efurayimu; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
11Umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani yari Sibekayi w’i Husha, muri bene Zarihi; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
12Umutware wa cyenda, wo mu kwezi kwa cyenda, yari Abiyezeri w’i Anatoti, muri bene Benyamini; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
13Umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi yari Mahurayi w’i Netofa, muri bene Zerahi; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
14Umutware wa cumi n’umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe yari Benaya w’i Pereyatoni, muri bene Efurayimu; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
15Umutware wa cumi na kabiri wo mu kwezi kwa cumi na kabiri yari Helidayi w’i Netofa, muri bene Otiniyeli; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
16Mu miryango y’Abayisraheli, umutegeka w’abo kwa Rubeni ni Eliyezeri mwene Zikuri; uw’abo kwa Simewoni ni Shefatiyahu mwene Mayaka; 17uw’Abalevi ni Hashabiya mwene Kemuweli; uw’abo kwa Aroni ni Sadoki; 18uw’abo kwa Yuda ni Elihu wo mu bavandimwe ba Dawudi; uw’abo kwa Isakari ni Omari mwene Mikayeli; 19uw’abo kwa Zabuloni ni Yishimayahu mwene Obadiyahu; uw’abo kwa Nefutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli; 20uw’abo kwa Efurayimu ni Hosheya mwene Azariyahu; uw’ab’igice kimwe cy’umuryango wa Manase ni Yoweli mwene Pedayahu; 21uw’ab’ikindi gice cy’umuryango wa Manase bo muri Gilihadi ni Ido mwene Zekariyahu; uw’abo kwa Benyamini ni Yasiyeli mwene Abuneri; 22uw’abo kwa Dani ni Azareli mwene Yerohamu.
Abo ni bo bari abatware b’imiryango y’Abayisraheli.
23Dawudi ntiyabaruye abatararenza imyaka makumyabiri y’ubuvuke, kuko Uhoraho yari yaravuze ko azagwiza Abayisraheli akabanganya n’inyenyeri zo mu kirere. 24Yowabu mwene Seruya yari yatangiye kubabarura ariko ntiyarangiza, kuko uburakari bw’Uhoraho bwari bwageze ku Bayisraheli; nuko umubare wabo ntiwandikwa mu gitabo cy’Amateka y’umwami Dawudi.
Ubutegetsi busanzwe bw’igihugu
25Azimaweti mwene Adiyeli yari ashinzwe umutungo w’umwami. Yehonatani mwene Uziyahu ni we wacungaga ibibitswe mu mirima, mu migi, mu byaro no mu minara. 26Eziri mwene Kelubi yari ashinzwe abahinzi bo mu mirima. 27Shimeyi w’i Rama yari ashinzwe imizabibu. Zabudi w’i Shefamu yategekaga abengaga divayi mu mizabibu bakanayishyingura. 28Behalihanani w’i Gederi yari ashinzwe ibiti by’imizeti n’iby’imitini byari mu kibaya. Yowashi yari ashinzwe ububiko bw’amavuta. 29Shiturayi w’i Saroni yari ashinzwe amatungo maremare yarishaga mu mibande. 30Obili wo muri bene Ismaheli yari ashinzwe ingamiya. Yedeyahu w’i Meranoti yari ashinzwe indogobe z’ingore. 31Yazizi muri bene Haguri yari ashinzwe amatungo magufi. Abo bose bacungaga ibintu by’umwami Dawudi.
32Yehonatani, se wabo wa Dawudi, yari umujyanama, akaba n’umwanditsi uciye akenge. Yehiyeli mwene Hakumoni yitaga ku bana b’umwami. 33Ahitofeli yari umujyanama w’umwami, naho Hushayi w’Umwaruki yari incuti y’umwami. 34Ahitofeli yazunguwe na Yehoyada, mwene Benayahu, na Abiyatari. Umugaba w’ingabo zose z’umwami yari Yowabu.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy