YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 1

1
Imana ituma Zakariya ku Bayahudi
1Mu kwezi kwa munani mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma#kwezi … ngoma: uko kwezi kwatangiraga mu Ukwakira hagati, kukageza mu Ugushyingo hagati, hari muri 520 M.K. Dariyusi yabaye umwami w'u Buperesi kuva muri 522 kugeza muri 486 M.K., Uhoraho yatumye umuhanuzi Zakariya mwene Berekiya akaba n'umwuzukuru wa Ido, 2-3ngo abwire Abayahudi ati: “Dore narakariye bikomeye ba sokuruza.” Ariko Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimungarukire, nanjye nzabagarukira. 4Ntimugakurikize imigenzereze ya ba sokuruza. Nabatumagaho abahanuzi ba kera, bakababwira kureka ingeso zabo mbi n'imigenzereze yabo mibi, ariko ntibabyiteho bakanga kunyumvira. 5None se amaherezo ba sokuruza ntibashaje? Ese abahanuzi bo bari gutura nk'umusozi? 6Nyamara amagambo n'amateka nahaye abagaragu banjye b'abahanuzi, byagize ingaruka kuri ba sokuruza. Na bo ubwabo bisubiyeho baravuga bati: ‘Koko Uhoraho Nyiringabo yaduhaye igihano gikwiranye n'ingeso zacu n'imigenzereze yacu, nk'uko yari yarabyiyemeje.’ ”
Iyerekwa rya mbere: amafarasi
7Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa Shebati#Shebati: kwari ukwezi kwa cumi na kumwe ukurikije Kalendari y'Abaperesi, kwatangiraga muri Mutarama hagati kukageza muri Gashyantare hagati., mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yahaye ubutumwa Zakariya mwene Berekiya, akaba n'umwuzukuru wa Ido. Zakariya abivuga muri aya magambo:
8Iri joro nabonekewe, mbona umuntu wicaye ku ifarasi y'igaju yari ihagaze mu kabande hagati y'uduti twitwa imihadasi. Inyuma ye hari andi mafarasi y'amagaju n'ay'ibihogo n'ay'ibitare. 9Nuko ndamubaza nti: “Nyakubahwa, ariya mafarasi ashushanya iki?”
Umumarayika twavuganaga aransubiza ati: “Ngiye kukubwira icyo ashushanya.”
10Nuko wa muntu wari mu duti aransobanurira ati: “Ariya mafarasi ni ayo Uhoraho yohereje ngo azenguruke isi.”
11Abagenderaga kuri ayo mafarasi, babwira uwo mumarayika w'Uhoraho wari uhagaze mu duti tw'imihadasi bati: “Twazengurutse isi yose dusanga ituje, ifite amahoro.”
12Nuko umumarayika w'Uhoraho arabaza ati: “Uhoraho Nyiringabo, dore umaze imyaka mirongo irindwi#imyaka mirongo irindwi: reba Yer 25.11; 29.10; 2 Amateka 36.21. urakariye Yeruzalemu n'indi mijyi y'u Buyuda, mbese uzageza ryari kutayigirira impuhwe?” 13Uhoraho ni ko gusubiza umumarayika twavuganaga, amubwira amagambo meza yo kumuhumuriza.
14Nuko uwo mumarayika twavuganaga, ambwira gutangaza ubu butumwa bw'Uhoraho Nyiringabo ati: “Urukundo nkunda Yeruzalemu n'urwo nkunda umurenge wayo wa Siyoni rutuma mpafuhira cyane. 15Ariko kandi uburakari mfitiye amahanga adamaraye na bwo ni bwinshi. Koko rero narakariye Yeruzalemu buhoro, maze ayo mahanga abyishingikirizaho arayisenya.” 16None rero Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngiye kugarukira Yeruzalemu nyigirire impuhwe, Ingoro yanjye izongera ihubakwe. Umujyi wa Yeruzalemu uzafatwa ingero wongere wubakwe.”
17Wa mumarayika yungamo ati: “Tangaza kandi ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo uti: ‘Imijyi yanjye nzongera nyisendereze ibyiza, Siyoni nongere nyihumurize na Yeruzalemu nongere nyigire umwihariko wanjye.’ ”

Currently Selected:

Zakariya 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy