YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 2

2
Iyerekwa rya kabiri: amahembe n'abacuzi
1Nuko nongera kubonekerwa mbona amahembe ane. 2Mbaza umumarayika twavuganaga, nti: “Mbese ariya mahembe ashushanya iki?”
Na we aransubiza ati: “Ariya mahembe ashushanya ibihugu by'ibihangange, byatatanyije Abayuda n'Abisiraheli n'abaturage ba Yeruzalemu.”
3Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane. 4Ndamubaza nti: “Bariya se bo baje gukora iki?”
Na we aransubiza ati: “Amahembe ni ibihugu by'ibihangange, byatatanyije Abayuda ku buryo nta wongeye kubyutsa umutwe. Naho bariya bacuzi bazanywe no guhashya no kurwanya ibyo bihugu by'ibihangange, byatatanyije abaturage b'u Buyuda.”
Iyerekwa rya gatatu: umugozi wo gupimisha
5Nuko nongera kubonekerwa, mbona umugabo ufite mu ntoki umugozi wo gupimisha. 6Ndamubaza nti: “Urajya he?”
Na we aransubiza ati: “Ngiye gupima ubugari n'uburebure bw'umujyi wa Yeruzalemu.”
7Umumarayika twavuganaga agiye, ahura n'undi mumarayika uje amusanga. 8Uwo twavuganaga abwira uwo mumarayika wundi ati: “Iruka ubwire wa mugabo ufite umugozi uti: ‘Umujyi wa Yeruzalemu ntuzagira urukuta ruwuzengurutse, kubera ko uzabamo imbaga y'abantu kimwe n'amatungo menshi. 9Jyewe ubwanjye nzayibera nk'urukuta rw'umuriro ruyizengurutse, kandi nzaba muri yo rwagati nyiheshe ikuzo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Uhoraho ahamagaza abajyanywe ho iminyago
10Uhoraho aravuga ati:
“Yemwe abo natatanyirije mu byerekezo bine by'isi mwe,
nimutahuke muve mu gihugu cyo mu majyaruguru#igihugu … majyaruguru: benshi mu batahukaga bavuye muri Babiloniya bahageraga baturutse mu majyaruguru y'igihugu cy'u Buyuda..
11Yemwe abajyanywe ho iminyago mukomoka i Yeruzalemu mwe,
nimuhunge muve muri Babiloniya.”
12Uhoraho Nyiringabo wanshinze kugeza ubutumwa bukomeye ku mahanga yabasahuye aravuze ati:
“Umuntu wese ugize icyo akora ku bwoko bwanjye, ni jye aba akoze mu jisho.
13Koko rero ngiye guhagurukira ayo mahanga,
asahurwe n'abahoze ari inkoreragahato zayo.”
Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye.
14Uhoraho aravuga ati:
“Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwe,
nimuvuze impundu murangurure,
dore nje gutura muri mwe.
15Guhera uwo munsi amahanga menshi azifatanya nanjye,
azaba ubwoko bwanjye nyamara nzatura muri mwe.”
Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wabantumyeho.
16Igihugu cy'u Buyuda kizaba icy'Uhoraho,
kizaba igihugu cye kimweguriwe,
Yeruzalemu izongera ibe umurwa yitoranyirije.
17Bantu mwese, nimutuze imbere y'Uhoraho,
dore ahagurutse mu Ngoro ye yo mu ijuru.

Currently Selected:

Zakariya 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy