YouVersion Logo
Search Icon

Hagayi 2

2
Ubwiza bw'Ingoro nshya y'Uhoraho
1Ku itariki#itariki: ukurikije Kalendari y'ubu hari mu Ukwakira, muri 520 M.K. ya makumyabiri n'imwe z'ukwezi kwa karindwi, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yongeye guhagurutsa umuhanuzi Hagayi. 2Aramutuma ati: “Vugana n'Umutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda, ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli n'Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki n'itsinda ry'abasigaye, ubabaze uti: 3‘Mbese muri mwe hari umuntu waba warabonye ubwiza bw'Ingoro ya mbere? None se iy'ubu murayibona mute? Ntimureba ko ari ubusa uyigereranyije n'iya mbere! 4Ariko wowe Zerubabeli, komera! Nawe Mutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki, komera! Namwe baturage b'u Buyuda, nimukomere musubukure imirimo, ndi kumwe namwe.’ Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. 5Arakomeza ati: ‘Kuva ubwo mwimukaga mu Misiri, nabasezeranyije ko iteka nzabana namwe#nzabana namwe: cg Mwuka wanjye azabana namwe., none mwitinya!’ ”
6Koko rero Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n'isi n'inyanja n'ubutaka. 7Nzatigisa amahanga azane umutungo wayo aha, Ingoro yanjye nyitake ubwiza. 8Ifeza yose n'izahabu yose ni ibyanjye.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. 9Arongera ati: “Iyi Ngoro nshya izagira ubwiza buhebuje ubw'iya mbere, kandi aha hantu nzahagwiza amahoro.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Ku byerekeye ubuhumane
10Ku itariki#itariki: ukurikije Kalendari y'ubu hari mu Ukuboza. ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho Nyiringabo yongera gutuma umuhanuzi Hagayi ati: 11“Baza abatambyi icyo Amategeko avuga kuri iki kibazo: 12umuntu aramutse atwaye inyama zeguriwe Imana mu kinyita cy'umwenda yambaye, maze kigakora ku mugati cyangwa ku mboga, cyangwa kuri divayi cyangwa ku mavuta cyangwa ku kindi cyose kiribwa, mbese ibyo biribwa byaba byeguriwe Imana?”
Abatambyi basubiza Hagayi bati: “Oya.”
13Hagayi arongera arababaza ati: “None se umuntu aramutse ahumanyijwe n'uko akoze ku ntumbi#gukora ku ntumbi: reba Ibar 19.11-22., na we agahindukira agakora kuri kimwe muri ibyo biribwa, mbese cyaba gihumanye?”
Abatambyi baramusubiza bati: “Yee, cyaba gihumanye.”
14Hagayi yungamo ati: “None rero Uhoraho aravuga ati: ‘Nguko uko abantu b'iri shyanga bameze. Ibikorwa byabo kimwe n'ibitambo bantura birahumanye#14: Kutita ku bwubatsi bw'Ingoro byazaniye rubanda rwose ubuhumane, bugira ingaruka mbi mu mirimo yabo yose no ku bitambo byabo..’ ”
Uhoraho abasezeranira imigisha
15None rero Uhoraho avuze ati: “Uhereye uyu munsi ndetse no mu gihe kizaza, mujye muzirikana uko ibintu byari bimeze. Mbere y'uko mutangira gusubukura imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro yanjye, 16icyo gihe byari bimeze bite? Iyo umuntu yageraga ku kirundo cy'ingano gikwiye kuvamo imifuka nka makumyabiri, yabonagamo icumi gusa. Uwajyaga ku muvure kudaha umutobe ukwiye kuba amacupa mirongo itanu, yasangagamo makumyabiri gusa. 17Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora n'urubura, nyamara ntimwangarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuze. 18Arakomeza ati: “Nimuzirikane ibigiye kubabaho. Nimubizirikane uhereye kuri iyi tariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa cyenda. Mwibaze n'uko byagenze kuva ku munsi mwasubukuye imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro yanjye. 19Nta mpeke zikirangwa mu bigega byanyu. Imizabibu yanyu n'imitini yanyu n'imikomamanga yanyu n'imizeti yanyu, byose byararumbye. Nyamara nubwo bimeze bityo, uhereye uyu munsi ngiye kubahundazaho imigisha.”
Amasezerano Uhoraho yahaye Zerubabeli
20Kuri iyo tariki ya makumyabiri n'enye z'uko kwezi, Uhoraho atuma Hagayi bwa kabiri ati: 21“Bwira Umutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda, ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli uti: ‘Jyewe Uhoraho ngiye gutigisa isi n'ijuru. 22Nzahirika ubutegetsi bw'abami, ntsembe ububasha bw'abami b'amahanga. Nzatsemba amagare y'intambara n'abayatwaye, kandi abarwanira ku mafarasi bazagwana na yo bicishanye inkota.’ 23Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Kuri uwo munsi, wowe mugaragu wanjye Zerubabeli mwene Salatiyeli, nzakuzamura ukomere, umbere nk'impeta#impeta: mu Giheburayi ni impeta iriho kashe, yabaga ifite agaciro gakomeye kuko umwami yayiteraga yemeza iteka rye. indi ku rutoki kuko nagutoranyije.’ Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.”

Currently Selected:

Hagayi 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy