YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 3

3
Iyerekwa rya kane: Umutambyi mukuru Yeshuwa
1Nuko Uhoraho anyereka Umutambyi mukuru Yeshuwa, ahagaze imbere y'umumarayika w'Uhoraho. Satani#Satani: cg umushinja. Reba Ibyah 12.10. na we yari ahagaze iburyo bwa Yeshuwa kugira ngo amushinje. 2Uwo mumarayika w'Uhoraho abwira Satani ati: “Uhoraho nagukangare Satani we, koko Uhoraho witoranyirije Yeruzalemu nagukangare. Mbese Yeshuwa uyu si nk'agati karokotse inkongi y'umuriro#Yeshuwa … umuriro: birashushanya uko Yeshuwa na bagenzi be batahutse bava muri Babiloniya. Reba Ezira 2.1-2.?”
3Yeshuwa kandi yari yambaye imyambaro yanduye, ahagaze imbere y'uwo mumarayika. 4Nuko uwo mumarayika abwira abari aho ati: “Nimumwambure iyo myambaro yanduye.”
Hanyuma abwira Yeshuwa ati: “Dore nguhanaguyeho ibicumuro byawe, nkwambitse imyambaro y'agaciro. 5Ntegetse kandi ko bakwambika ingofero isukuye y'ubutambyi.”
Nuko bamwambika ingofero isukuye n'imyambaro#ingofero … imyambaro: reba Kuv 28.. Umumarayika w'Uhoraho yari aho.
6Uwo mumarayika yihanangiriza Yeshuwa ati: 7“Uhoraho Nyiringabo arakubwira ati:
‘Nukora ibintunganiye,
nusohoza imirimo nagushinze,
uzagenga Ingoro yanjye n'urugo rwayo,
nzagushyira ku rwego rw'abari hano bankorera.
8Umva Yeshuwa Mutambyi mukuru,
nimwumve namwe batambyi bagenzi be,
ni mwe bimenyetso biranga ibyiza bizaza.
Dore ngiye kohereza umugaragu wanjye witwa Umushibuka#Umushibuka: ni izina ncamarenga rya Mesiya wari utegerejwe. Reba 6.12; Ezayi 11.1; Yer 23.5; 33.15..
9Imbere ya Yeshuwa mpashyize ibuye#ibuye: bamwe bakeka ko rishushanya Ingoro y'Uhoraho cg ibuye ryayo ry'ifatizo. rimwe rukumbi,
ni ibuye rya mpandendwi.
Jyewe ubwanjye nzaryandikaho inyandiko,
abaturage b'iki gihugu nzabahanaguraho ibicumuro byabo,
nzabikora mu munsi umwe rukumbi.
10Kuri uwo munsi muzatumirana,
muzadendeza munsi y'imizabibu n'imitini,
mwishimire amahoro mufite.’ ”
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Currently Selected:

Zakariya 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy