YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 7

7
Kutigira umucamanza w'abandi
(Lk 6.37-38,41-42)
1“Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa, 2kuko muzacirwa imanza ukurikije uko mwaziciriye abandi. Akebo mubagereramo ni ko namwe muzagererwamo. 3Kuki ushishikazwa n'agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? 4Washobora ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Reka ngutokore agatotsi kakuri mu jisho’, kandi nawe ufite umugogo mu ryawe? 5Wa ndyarya we, banza witokore umugogo ukuri mu jisho, bityo ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe.
6“Ibyeguriwe Imana ntimukabijugunyire imbwa, kugira ngo zitabahindukirana zikabatanyagura. Byongeye kandi amasaro yanyu y'agahebuzo ntimukayate imbere y'ingurube, kugira ngo zitayaribata.
Kwambaza Data uri mu ijuru
(Lk 11.9-13)
7“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa. 8Usabye wese ni we uhabwa, ushatse ni we ubona kandi n'ukomanze ni we ukingurirwa. 9Ni nde muri mwe waha umwana we ibuye igihe amusabye umugati, 10cyangwa akamuha inzoka igihe amusabye ifi? 11None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So uri mu ijuru we ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
12“Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose namwe mube ari byo mubagirira, ibyo ni byo bibumbye Amategeko n'ibyanditswe n'abahanuzi.
Irembo rifunganye
(Lk 13.24)
13“Mwinjire mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari n'inzira ya gihogera bijyana abantu mu ukurimbuka, kandi abahanyura ni benshi. 14Naho irembo ry'impatanwa n'inzira ifunganye ni byo bigeza ku bugingo buhoraho, kandi ababinyuramo ni bake.
Igiti n'imbuto zacyo
(Lk 6.43-44)
15“Mwirinde abahanurabinyoma! Baza babasanga bigize nk'intama, ariko imbere muri bo ari impyisi z'ibirura. 16Muzababwirwa n'imigirire yabo, nk'uko igiti mukibwirwa n'imbuto zacyo. Mbese hari uwasoroma imbuto z'umuzabibu ku mutobotobo cyangwa iz'umutini ku bitovu? 17Nuko rero igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. 18Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. 19Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema bakagitwika. 20Ni na ko abo bahanurabinyoma muzababwirwa n'imigirire yabo.
Abatazemerwa mu bwami bw'ijuru
(Lk 13.25-27)
21“Abahora bampamagara ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si ko bose bazinjira mu bwami bw'ijuru, keretse abakora ibyo Data uri mu ijuru ashaka bonyine. 22Kuri uwo munsi benshi bazambaza bati: ‘Nyagasani, Nyagasani, mbese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwamenesheje ingabo za Satani mu izina ryawe? Mbese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ 23Ubwo nzababwira neruye nti: ‘Sinigeze mbamenya. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’
Abubatsi babiri
(Lk 6.47-49)
24“Nuko rero umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga akayakurikiza, yagereranywa n'umuntu uzi ubwenge wubatse inzu ye ku rutare, 25maze imvura iragwa imigezi iruzura, umuyaga urahuha byose byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yubatswe ku rutare. 26Naho umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga ntayakurikize, yagereranywa n'umuntu w'igicucu wubatse inzu ye ku musenyi, 27maze imvura iragwa imigezi iruzura, umuyaga urahuha byose bikoranira kuri iyo nzu ihita igwa. Si ukugwa irarindimuka!”
Ubushobozi bwa Yezu
(Mk 1.22)
28Yezu amaze kuvuga ibyo byose, imbaga y'abantu bari aho batangazwa cyane n'imyigishirize ye, 29kuko atigishaga nk'abigishamategeko babo, ahubwo yabigishaga nk'ufite ubushobozi.

Currently Selected:

Matayo 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy