YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 8

8
Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe
(Mk 1.40-45; Lk 5.12-16)
1Nuko Yezu amanuka wa musozi, imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira. 2Umuntu wari urwaye ibibembe aramusanga, aramupfukamira aramubwira ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza.”
3Yezu arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya arakira. 4Yezu aramubwira ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Icyakora ujye kwiyereka umutambyi maze utange ituro Musa yategetse, ribabere icyemezo cy'uko wakize.”
Umukapiteni w'Umunyaroma atabaza Yezu
(Lk 7.1-10)
5Yezu ageze i Kafarinawumu, umukapiteni w'Umunyaroma aramusanga aramwinginga ati: 6“Nyagasani, nasize umugaragu wanjye imuhira aryamye, yaramugaye kandi araribwa bikabije.”
7Yezu aramusubiza ati: “Ndaje mukize.”
8Uwo mukapiteni arasubiza ati: “Nyagasani, ntibinkwiye ko winjira iwanjye, ahubwo tegeka gusa umugaragu wanjye arakira. 9Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti: ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti: ‘Ngwino’, akaza, nabwira umugaragu wanjye nti: ‘Kora iki’, akagikora.”
10Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira nkomeje ko no mu Bisiraheli, ntigeze mbona ufite ukwizera kugeze aha! 11Kandi reka mbabwire, benshi bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, basangirire na Aburahamu na Izaki na Yakobo mu bwami bw'ijuru. 12Naho abari babugenewe bajugunywe hanze mu mwijima, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.”
13Yezu abwira umukapiteni ati: “Genda bikubere nk'uko wizeye.” Uwo mwanya umugaragu we arakira.
Yezu akiza abarwayi benshi
(Mk 1.29-34; Lk 4.38-41)
14Yezu ageze kwa Petero asanga nyirabukwe wa Petero aryamye, ahinda umuriro. 15Nuko Yezu amukora ku kuboko umuriro urazima, arabyuka aramuzimanira.
16Bugorobye bamuzanira abantu benshi bahanzweho, maze abameneshamo ingabo za Satani azikabukiye gusa, kandi abandi barwayi bose arabakiza. 17Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Ubwe yishyizeho ubumuga bwacu, yigerekaho n'indwara zacu.”
Gukurikira Yezu ntibyoroshye
(Lk 9.57-62)
18Yezu abonye ko akikijwe n'imbaga y'abantu, ategeka abigishwa be kwambuka bagafata hakurya. 19Nuko umwigishamategeko aramwegera aramubwira ati: “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.”
20Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n'inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w'umuntu ntagira aho aruhukira.”
21Undi mu bigishwa be aramubwira ati: “Nyagasani, reka mbanze njye gushyingura data.”
22Yezu aramubwira ati: “Nkurikira ureke abapfu bahambe abapfu babo.”
Yezu ahosha inkubi y'umuyaga
(Mk 4.35-41; Lk 8.22-25)
23Nuko yurira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. 24Ni bwo haje inkubi y'umuyaga mu kiyaga kugeza ubwo ubwato bwari bugiye kurengerwa n'amazi. Ubwo Yezu yari asinziriye. 25Baramwegera baramukangura, baramubwira bati: “Nyagasani, dutabare turashize!”
26Arababwira ati: “Ni iki kibateye ubwoba, yemwe abafite ukwizera guke mwe?” Aherako arahaguruka acyaha imiyaga n'ikiyaga, maze haba ituze ryinshi.
27Abigishwa barumirwa baravuga bati: “Uyu ni muntu ki utegeka imiyaga n'ikiyaga bikamwumvira?”
Yezu akiza abantu b'i Gadara bahanzweho
(Mk 5.1-20; Lk 8.26-39)
28Yezu afata hakurya mu ntara y'Abanyagadara#Abanyagadara: cg Abanyagerasa (reba Mk 5.1; Lk 8.26). Gadara na Gerasa yari imijyi yo mu ntara y'iburasirazuba bw'Ikiyaga cya Galileya, aho Yezu yari ageze (reba K5)., abantu babiri bahanzweho bavumbuka mu irimbi baza bamusanga. Bari bateye ubwoba ku buryo nta muntu wari ukinyura iyo nzira. 29Bamubonye bavuza induru bati: “Uradushakaho iki Mwana w'Imana? Mbese uzanywe hano no kutwica urubozo igihe cyacu kitaragera?” 30Hafi aho hari umugana w'ingurube#ingurube: ku Bayahudi ni ikizira. Reba Lev 11.7; Ivug 14.8. nyinshi zarishaga. 31Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ziti: “Niba utumenesheje twohereze muri ziriya ngurube!”
32Yezu arazibwira ati: “Ngaho nimugende.” Nuko ziva mu bantu zijya mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga urarohama.
33Abashumba bazo barahunga bajya mu mujyi, batekerereza abantu ibyabaye byose n'ibya ba bantu bari bahanzweho. 34Nuko abatuye umujyi bose bahururira Yezu, bamubonye baramwinginga ngo abavire ku musozi.

Currently Selected:

Matayo 8: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy