YouVersion Logo
Search Icon

Luka 6:27-49

Luka 6:27-49 BIR

“Reka mbabwire mwe munyumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize umugisha ababavuma kandi musabire ababagirira nabi. Nihagira ugukubita urushyi umuhe n'undi musaya. Nihagira ukwambura ikote umureke atware n'ishati. Umuntu wese ugusabye umuhe, kandi ukwambuye ikintu cyawe ntuzakimwake ukundi. Uko mwifuza ko abandi babagirira abe ari ko namwe mubagirira. “Niba mukunda ababakunda gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Niba kandi mugirira neza ababagirira neza gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko babigenza. Niba kandi muguriza abo mwizeye ko bazabishyura gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha, biringiye ko bazasubizwa ibihwanye n'ibyabo. Ahubwo mukunde abanzi banyu mubagirire neza, kandi mubagurize nta cyo mwiringiye kuzishyurwa. Nuko muzabona ingororano ishyitse kandi muzaba abana b'Isumbabyose, yo igirira neza indashima n'abagizi ba nabi. Nimujye mugira impuhwe nk'uko Imana So izigira.” “Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa. Ntimukagereke ibibi ku bandi namwe mutazabigerekwaho. Ahubwo mubabarire abandi namwe muzababarirwa. Mutange namwe muzahabwa, akebo gashyitse, gatsindagiye, gacugushije ndetse gasesekaye ni ko bazabagereramo. Akebo mugeramo ni ko muzagererwamo.” Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Mbese impumyi ibasha kurandata indi mpumyi? Ubwo se zombi ntizagwa mu rwobo? Nta mwigishwa uruta umwigisha we, ariko uwakwiga binonosoye yazagera gusa ku rugero rw'umwigisha we. “Kuki ushishikazwa n'agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, kandi ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? Wabasha ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Mugenzi wanjye, reka ngutokore agatotsi kakuri mu jisho’, kandi nawe ubwawe utareba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza witokore umugogo ukuri mu jisho, ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe!” “Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza. Buri giti ukibwirwa n'imbuto cyera. Nta wasoroma imbuto z'umutini ku mutobotobo, cyangwa iz'umuzabibu ku mufatangwe. Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi. Erega akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa!” “Ni iki kibatera guhora mumpamagara muti ‘Nyagasani, Nyagasani’, nyamara mudakora ibyo mvuga? Umuntu wese unsanga akumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, dore uko namugereranya: ni nk'umuntu wagiye kubaka inzu agacukura cyane, agatangirira urufatiro ku rutare. Nuko igihe uruzi rukutse, umuvumba utemba kuri iyo nzu ntiyanyeganyega, kubera ko yubatse neza. Ariko uwumva ibyo mvuga ntabikurikize, yagereranywa n'umuntu wubatse inzu ku butaka nta rufatiro. Umuvumba uraza uyikubitaho ihita iriduka. Mbega ngo aho yari iri harahinduka itongo!”

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy