YouVersion Logo
Search Icon

Luka 6

6
Yezu yigisha iby'isabato
(Mt 12.1-8; Mk 2.23-28)
1Ku munsi w'isabato Yezu anyura mu mirima y'ingano, abigishwa be baca amahundo bayavungira mu biganza bararya. 2Bamwe mu Bafarizayi barababaza bati: “Kuki mukora ibidakwiriye gukorwa ku isabato?”
3Yezu na we arababaza ati: “Mbese ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n'abo bari kumwe bari bashonje? 4Yinjiye mu Nzu y'Imana afata imigati yatuwe Imana, ararya ahaho n'abo bari kumwe, kandi nta wemererwaga kuyirya uretse abatambyi bonyine.”
5Yezu yungamo ati: “Umwana w'umuntu ni we Mugenga w'isabato.”
Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza
(Mt 12.9-14; Mk 3.1-6)
6Ku yindi sabato Yezu yinjira mu rusengero maze atangira kwigisha. Hari umuntu unyunyutse ikiganza cy'iburyo. 7Abigishamategeko n'Abafarizayi bagenzura Yezu ngo barebe ko amukiza ku isabato, kugira ngo babone icyo bamurega. 8Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, ni ko kubwira uwo muntu unyunyutse ikiganza ati: “Haguruka uhagarare hariya hagati.” Nuko abigenza atyo. 9Yezu arababwira ati: “Hari icyo mbabaza. Mbese hemewe iki ku munsi w'isabato, kugira neza cyangwa kugira nabi? Gukiza umuntu, cyangwa kumwica?”
10Bose abararanganyamo amaso maze abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Nuko arakirambura cyongera kuba kizima. 11Ariko ba bandi bo barabisha, bajya inama y'icyo bakora kuri Yezu.
Yezu atoranya Intumwa cumi n'ebyiri
(Mt 10.1-4; Mk 3.13-19)
12Muri iyo minsi Yezu ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana. 13Bukeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita Intumwa ze. Ni bo aba: 14Simoni yise Petero n'umuvandimwe we Andereya, na Yakobo na Yohani na Filipo na Barutolomayo, 15na Matayo na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi na Simoni wiswe umurwanashyaka, 16na Yuda mwene Yakobo na Yuda Isikariyoti wa wundi wabaye umugambanyi.
Yezu yigisha rubanda, akiza n'abarwayi
(Mt 4.23-25)
17Yezu amanukana na bo ahagarara ahantu h'itaba, hari n'abandi bigishwa be benshi cyane, hari n'imbaga y'abantu baturutse muri Yudeya yose n'i Yeruzalemu, no mu mijyi yo mu nkuka z'inyanja, uwa Tiri n'uwa Sidoni. 18Bari bazanywe no kumva Yezu kandi ngo abakize indwara. Ababaga bahanzweho na bo yarabakizaga. 19Abantu bose bamaraniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuturukagamo bukabakiza bose.
Ibyerekeye amahirwe n'amakuba
(Mt 5.1-12)
20Yezu yubura amaso yitegereza abigishwa be, aravuga ati:
“Murahirwa mwebwe abakene,
kuko ubwami bw'Imana ari ubwanyu.
21Murahirwa mwebwe mushonje ubu,
kuko muzahazwa.
Murahirwa mwebwe murira ubu,
kuko muzaseka.
22“Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabigizayo bakabatuka, bakababeshyera babahōra Umwana w'umuntu. 23Umunsi babagenje batyo muzishime muhimbarwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni na ko n'ubundi ba sekuruza bagenzaga abahanuzi b'Imana.
24Ariko muzabona ishyano mwebwe abakungahaye ubu,
kuko mumaze gushyikira ibibahagije!
25Muzabona ishyano mwebwe abijuse ubu,
kuko muzasonza.
Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu,
kuko muzashavura kandi mukarira.
26“Muzabona ishyano igihe abantu bose babavuga neza. Uko ni ko na ba sekuruza bagenzerezaga abahanurabinyoma.”
Gukunda n'abanzi bawe
(Mt 5.38-48; 7.12a)
27“Reka mbabwire mwe munyumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, 28mwifurize umugisha ababavuma kandi musabire ababagirira nabi. 29Nihagira ugukubita urushyi umuhe n'undi musaya. Nihagira ukwambura ikote umureke atware n'ishati. 30Umuntu wese ugusabye umuhe, kandi ukwambuye ikintu cyawe ntuzakimwake ukundi. 31Uko mwifuza ko abandi babagirira abe ari ko namwe mubagirira.
32“Niba mukunda ababakunda gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. 33Niba kandi mugirira neza ababagirira neza gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko babigenza. 34Niba kandi muguriza abo mwizeye ko bazabishyura gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha, biringiye ko bazasubizwa ibihwanye n'ibyabo. 35Ahubwo mukunde abanzi banyu mubagirire neza, kandi mubagurize nta cyo mwiringiye kuzishyurwa. Nuko muzabona ingororano ishyitse kandi muzaba abana b'Isumbabyose, yo igirira neza indashima n'abagizi ba nabi. 36Nimujye mugira impuhwe nk'uko Imana So izigira.”
Kutigira umucamanza w'abandi
(Mt 7.1-5)
37“Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa. Ntimukagereke ibibi ku bandi namwe mutazabigerekwaho. Ahubwo mubabarire abandi namwe muzababarirwa. 38Mutange namwe muzahabwa, akebo gashyitse, gatsindagiye, gacugushije ndetse gasesekaye ni ko bazabagereramo. Akebo mugeramo ni ko muzagererwamo.”
39Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Mbese impumyi ibasha kurandata indi mpumyi? Ubwo se zombi ntizagwa mu rwobo? 40Nta mwigishwa uruta umwigisha we, ariko uwakwiga binonosoye yazagera gusa ku rugero rw'umwigisha we.
41“Kuki ushishikazwa n'agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, kandi ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? 42Wabasha ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Mugenzi wanjye, reka ngutokore agatotsi kakuri mu jisho’, kandi nawe ubwawe utareba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza witokore umugogo ukuri mu jisho, ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe!”
Igiti n'imbuto zacyo
(Mt 7.16-20; 12.33-35)
43“Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza. 44Buri giti ukibwirwa n'imbuto cyera. Nta wasoroma imbuto z'umutini ku mutobotobo, cyangwa iz'umuzabibu ku mufatangwe. 45Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi. Erega akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa!”
Abubatsi babiri
(Mt 7.24-27)
46“Ni iki kibatera guhora mumpamagara muti ‘Nyagasani, Nyagasani’, nyamara mudakora ibyo mvuga? 47Umuntu wese unsanga akumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, dore uko namugereranya: 48ni nk'umuntu wagiye kubaka inzu agacukura cyane, agatangirira urufatiro ku rutare. Nuko igihe uruzi rukutse, umuvumba utemba kuri iyo nzu ntiyanyeganyega, kubera ko yubatse neza. 49Ariko uwumva ibyo mvuga ntabikurikize, yagereranywa n'umuntu wubatse inzu ku butaka nta rufatiro. Umuvumba uraza uyikubitaho ihita iriduka. Mbega ngo aho yari iri harahinduka itongo!”

Currently Selected:

Luka 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy