Ezayi 55
55
Nimuze mwese muhabwe ku buntu
1Abafite inyota mwese nimuze mbahe amazi,
abadafite amafaranga namwe nimuze.
Nimuze murye kandi munywe nta kiguzi,
nimuze munywe divayi n'amata.
2Kuki mugura ibyokurya bidafite akamaro?
Kuki mwiyuha akuya ku bitamara inzara?
Nimunyumvira muzarya ibyokurya byiza,
muzanezezwa n'ibyokurya biryoshye.
3Bantu banjye, nimunyumve munsange,
nimunyumve muzabaho.
Nzagirana namwe Isezerano rihoraho,
nzabaha ibyiza nasezeraniye Dawidi.
4Dore namugize umuhamya wanjye mu mahanga,
namugize umuyobozi n'umutegetsi w'amahanga.
5Uzahamagara amahanga utazi,
abantu b'amahanga utazi bazihuta bakugana,
bizaterwa nanjye Uhoraho Imana yawe,
bizaterwa nanjye Umuziranenge wa Isiraheli ukesha ikuzo.
Isezerano ry'Imana rizasohozwa
6Nimugarukire Uhoraho mu gihe akiboneka,
nimumwitabaze mu gihe akiri bugufi.
7Umugome nareke imigenzereze y'ubugome,
inkozi y'ibibi nireke ibitekerezo byayo bibi.
Nibagarukire Uhoraho azabagirira impuhwe,
nibagarukire Imana yacu izabaha imbabazi zisesuye.
8Uhoraho aravuga ati:
“Ibitekerezo byanjye si nk'ibyanyu,
imigenzereze yanjye itandukanye n'iyanyu.
9Ijuru riri hejuru kure y'isi,
imigenzereze yanjye isumbye iyanyu,
ibitekerezo byanjye bisumbye ibyanyu.
10Imvura n'urubura biva ku ijuru,
ntibisubirayo ahubwo bisomya ubutaka,
bimeza imyaka igakura,
umuhinzi akabona imbuto n'ibyokurya.
11Uko ni ko Ijambo ryanjye ritazagaruka ubusa,
ntirizagaruka ritagize icyo rikora.
Rizasohoza umugambi wanjye,
rizagera ku ntego yanjye.”
12Muzava i Babiloni munezerewe, mutahuke amahoro,
imisozi n'udusozi bizarangurura amajwi y'ibyishimo,
ibiti byo mu gasozi bizabakomera amashyi.
13Ahari ibihuru by'amahwa hazamera amasipure,
ahari imifatangwe hazamera ibiti bihumura neza.
Bityo bizahesha Uhoraho ikuzo,
bizaba ikimenyetso gihoraho kitazibagirana.
Currently Selected:
Ezayi 55: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001