Imvura n'urubura biva ku ijuru,
ntibisubirayo ahubwo bisomya ubutaka,
bimeza imyaka igakura,
umuhinzi akabona imbuto n'ibyokurya.
Uko ni ko Ijambo ryanjye ritazagaruka ubusa,
ntirizagaruka ritagize icyo rikora.
Rizasohoza umugambi wanjye,
rizagera ku ntego yanjye.”