YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 13

13
Ibihano Abisiraheli bazahanishwa
1Iyo ab'umuryango wa Efurayimu bavugaga,
abandi barakangaranaga,
ni bo bari imena mu yindi miryango y'Abisiraheli,
nyamara baracumuye basenga Bāli barapfa.
2Na n'ubu baracyakomeza gukora ibyaha,
bayaza ifeza yabo bakaremamo ikigirwamana.
Abanyabukorikori bakoresha ubuhanga bwabo bwose,
bahanga amashusho asengwa.
Baravuga bati: “Nimuyatambire ibitambo.”
Dore abantu barasoma amashusho y'inyana!
3Ni cyo gituma bazashiraho nk'igihu cya mu gitondo,
bazamera nk'ikime gishira hakiri kare,
bazamera nk'umurama wo ku mbuga utumurwa n'umuyaga,
bazamera nk'umwotsi usohokera mu mwenge w'inzu.
4Uhoraho aravuga ati:
“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,
ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri.
Ntimukagire izindi mana mwemera uretse jye,
erega nta wundi ukiza utari jye!
5Ni jye wabitayeho muri mu butayu,
ubwo mwari mu gihugu gikakaye.
6Nyamara mwageze mu gihugu cyanyu cyiza murarengwa,
mumaze kurengwa muhinduka abirasi,
ni cyo cyatumye munyirengagiza.
7Noneho nzabasumira nk'intare,
nzabubikirira ku nzira nk'ingwe.
8Nzabatera nk'ikirura cyambuwe ibyana byacyo,
nzabashishimura igituza mbamene umutima,
nzabaconshomerera aho nk'intare,
ibisigazwa byanyu inyamaswa zizabitanyaguza.
9“Mwa Bisiraheli mwe, muzatsembwa,
muzazira ko mwangomeye kandi ari jye ubatabara.
10Icyo gihe umwami wanyu ntazabasha kubakiza,
ntazabasha kurwana ku mijyi yanyu yose.
Mwansabye umwami n'abatware bo kubategeka,
abo bategetsi na bo ntibazashobora kubakiza.
11Nabahaye umwami mbarakariye,
none nzamubambura kubera umujinya mbafitiye.
12Ibicumuro by'Abefurayimu sinzabyibagirwa,
ibyaha byabo narabishyinguye.
13Umugore uramukwa agira ibise, uruhinja rukavuka,
nyamara bo bameze nk'uruhinja rutagira ubwenge,
rwanga kuva mu nda igihe cyo kuvuka kigeze.
14Sinzabacungura ngo be kujya ikuzimu,
ni koko sinzabakiza urupfu.
Wa rupfu we, bateze icyorezo cyawe!
Wa kuzimu we, ngaho batsembe!
Erega, nta mpuhwe mbafitiye.#14: cg Nzabacungura be kujya ikuzimu, ni koko nzabakiza urupfu. Wa rupfu we, nzaguteza icyorezo! Wa kuzimu we, nzagutsembaho! Erega nta mpuhwe nzakugirira. Reba 1 Kor 15.55.
15Igihugu cy'Abisiraheli kirumbuka kurusha icy'Abayuda,
nyamara jyewe Uhoraho nzagiteza umuyaga.
Uzaza uturutse mu butayu bw'iburasirazuba,
amasōko y'Abisiraheli azakama,
amariba yabo azuma,
ibintu byose by'agaciro babitse bizasahurwa.

Currently Selected:

Hozeya 13: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy