YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 12

12
Ibinyoma by'Abisiraheli ni akarande
1Abefurayimu ku mpande zose barambeshya,
abo Bisiraheli barandyarya,
nyamara Abayuda bo baracyayoboka Imana,
baracyari indahemuka ku Mana nziranenge#nyamara … nziranenge: cg Abayuda na bo baracyagomera Imana, ni indahemuka ku bigirwamana byabo..
2Abefurayimu bakurikira ibitagira umumaro,
birirwa biruka inyuma y'ibibateza akaga,
bahora bagwiza ibinyoma n'urugomo,
bagirana amasezerano n'Abanyashūru,
nyamara bahakwa ku Banyamisiri babatura amavuta y'iminzenze.
3Uhoraho afite ibyo ashinja Abayuda,
azahana abakomoka kuri Yakobo abahora imigenzereze yabo,
azabitura ibibi bakoze.
4Yakobo akiri no mu nda yaryamiye gakuru,
amaze no gukura yakiranye n'Imana.
5Yakiranye n'Umumarayika aramutsinda#aramutsinda: cg Umumarayika aramutsinda.,
Yakobo ararira amusaba imbabazi.
I Beteli ni ho Yakobo yabonye Imana,
aho ni ho Imana yavuganiye natwe.
6Uhoraho ni we Mana Nyiringabo,
Uhoraho ni ryo zina yibukirwaho.
7Noneho mwa bakomoka kuri Yakobo mwe,
nimugarukire Imana yanyu,
nimujye mugira imbabazi n'ubutabera,
mujye muhora mwiringiye Imana yanyu.
Andi magambo y'urubanza ku Bisiraheli
8Abacuruzi banyu bibisha iminzani,
bakunda kwiba abaguzi.
9Abefurayimu baravuga bati:
“Erega twarikungahaje twironkera ubukire,
ibyo twagezeho byose ni uko twiyushye akuya,
nta buriganya twakoresheje,
nta cyaha twakoze.”
10Uhoraho aravuga ati:
“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,
ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri,
nzongera mbatuze mu mahema,
muzayaturamo nk'igihe nabonaniraga namwe mu butayu#nk'igihe … butayu: cg nko mu minsi mikuru y'ingando..
11Navuganye n'abahanuzi mbabonekera kenshi,
nabwiriye Abisiraheli mu migani mbinyujije ku bahanuzi.”
12Abatuye i Gileyadi babaye inkozi z'ibibi bashiraho,
i Gilugali hatambirwa amapfizi,
intambiro zaho zizasenyuka,
zizamera nk'ibirundo by'amabuye biri mu murima.
13Yakobo yahungiye mu karere ka Aramu#Aramu: muri uyu murongo havuga amajyaruguru ya Mezopotamiya, ubu ni muri Turukiya na Siriya na Iraki.,
Isiraheli uwo yakoreye sebukwe kugira ngo amuhe umugeni,
yabaye umushumba w'amatungo ahabwa umugeni.
14Uhoraho yavanye Abisiraheli mu Misiri akoresheje umuhanuzi,
uwo muhanuzi ni we wabarindaga.
15Nyamara abo Befurayimu barakaje Uhoraho bikabije,
azabaryoza amaraso bamennye,
agasuzuguro bagize Nyagasani azakabahanira.

Currently Selected:

Hozeya 12: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy