YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 48

48
Yakobo aha umugisha Manase na Efurayimu
1Hanyuma babwira Yozefu ko se arwaye. Ajya kumureba ajyanye n'abahungu be bombi, Manase na Efurayimu. 2Yakobo amenye ko umuhungu we Yozefu yaje kumureba, arihangana yicara ku buriri.
3Yakobo abwira Yozefu ati: “Imana Nyirububasha yambonekeye ndi i Luzi mu gihugu cya Kanāni, maze impa umugisha. 4Yarambwiye iti: ‘Nzaguha kororoka no kugwira, ukomokweho n'amoko menshi. Kandi iki gihugu nzagiha abazagukomokaho kibe gakondo yabo iteka ryose.’ 5Abahungu bawe bombi Efurayimu na Manase wabyariye mu Misiri mbere y'uko nza, mbafashe nk'abana nibyariye, kimwe na Rubeni na Simeyoni. 6Naho abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe, bazahabwa iminani mu bya Efurayimu na Manase. 7Ibyo mbikoze ngirira umubyeyi wawe Rasheli waguye muri Kanāni tuva muri Mezopotamiya, bikantera agahinda. Yapfuye tujya kugera Efurati, mushyingura hafi y'umuhanda ujyayo.” Efurati ni yo Betelehemu.
8Yakobo abonye abahungu ba Yozefu aramubaza ati: “Aba ni ba nde?”
9Yozefu aramusubiza ati: “Ni abana banjye Imana yampereye ino.”
Yakobo arongera ati: “Banyegereze mbasabire umugisha.”
10Yozefu arabamwegereza, Yakobo arabahobera arabasoma. Yakobo ntiyari akibona neza kuko yari ashaje cyane. 11Abwira Yozefu ati: “Sinibwiraga ko nzongera kukubona, none Imana itumye mbona n'abana bawe!” 12Yozefu abakura iruhande rwa se#iruhande rwa se: cg ku bibero bya se. Ni ko babigenzaga mu muhango wo gufata umwana w'undi ukamugira uwawe., arapfukama yubika umutwe ku butaka.
13Nuko Yozefu yegereza abahungu be bombi Yakobo, Efurayimu amushyira mu kuboko kw'ibumoso bwa Yakobo, Manase amushyira iburyo. 14Ariko Yakobo anyuranya amaboko, arambika ikiganza cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, icy'ibumoso akirambika ku mutwe wa Manase wari umwana w'impfura. 15Nuko asabira Yozefu umugisha#asabira Yozefu umugisha: ubwo Yakobo yari arambitse ibiganza kuri abo bahungu abasabira umugisha, yawusabiraga na Yozefu. agira ati:
“Imana yayoboye data Izaki na sogokuru Aburahamu,
Imana yandagiye kuva nabaho kugeza uyu munsi,
16iyambereye nk'umumarayika ikankiza ibibi byose,
nihe aba basore umugisha!
Aba basore nibakomeze izina ryanjye ritibagirana,
nibakomeze n'irya sogokuru Aburahamu na data Izaki.
Nibagwire bororoke!”
17Yozefu abonye ko se yari yarambitse ikiganza cye cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Ashaka kuvana ikiganza cya se ku mutwe wa Efurayimu ngo agishyire ku wa Manase, 18abwira se ati: “Data, wibeshye: uyu ni we mpfura, ube ari we urambikaho ikiganza cyawe cy'iburyo.”
19Se aramuhakanira ati: “Mwana wanjye, ibyo nkora ndabizi. Abakomoka kuri Manase na bo bazaba ubwoko bukomeye, nyamara murumuna we azamurusha gukomera kandi azakomokwaho n'amoko menshi!”
20Nuko abaha umugisha avuga ati: “Abisiraheli bazakoresha amazina yanyu basabirana umugisha bati: ‘Imana ikugirire nka Efurayimu na Manase!’ ” Bityo ashyira Efurayimu imbere aho kuhashyira Manase.
21Hanyuma Yakobo abwira Yozefu ati: “Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza. 22Nkuraze umugabane uruta uwa bene so, ari wo Shekemu nanyaze Abamori nkoresheje inkota n'umuheto.”

Currently Selected:

Intangiriro 48: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy