YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 47

47
1Nuko Yozefu aragenda abwira umwami ati: “Data n'abavandimwe banjye bavuye muri Kanāni, bazana n'imikumbi n'amashyo n'ibyo batunze byose, none bari mu ntara ya Gosheni.” 2Yari yajyanye na bene se batanu abereka umwami.
3Umwami arababaza ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?”
Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kandi tubikomora kuri ba sogokuruza. 4Twasuhukiye muri iki gihugu kuko iwacu muri Kanāni hateye inzara ikomeye, amatungo yacu akabura urwuri. None nyagasani, turagusaba kwiturira mu ntara ya Gosheni.”
5Nuko umwami abwira Yozefu ati: “So n'abavandimwe bawe baje bagusanga. 6Mu gihugu cya Misiri cyose nta wugukoma imbere, ubatuze aho ushaka cyangwa ubarekere mu ntara ya Gosheni. Kandi niba muri bo harimo aborozi b'abahanga, ubagire abatahira b'amatungo yanjye.”
7Yozefu azana se Yakobo amwereka umwami, nuko Yakobo asabira umwami umugisha. 8Umwami aramubaza ati: “Umaze imyaka ingahe?”
9Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka ijana na mirongo itatu kuri iyi si ndi umugenzi, iyo myaka yambereye mibi kandi ni mike kuko itageze ku yo ba sogokuruza bamaraga.” 10Yakobo arongera asabira umwami umugisha, nuko aragenda.
11Yozefu atuza se n'abavandimwe be mu Misiri hafi y'umujyi wa Ramesesi#Ramesesi: ni umujyi wari hafi y'intara ya Gosheni., abaha inzuri nziza ho gakondo nk'uko umwami yari yabitegetse. 12Yozefu agena ibizatunga se n'abavandimwe be akurikije abari muri buri rugo.
Ingaruka y'inzara mu Misiri
13Inzara yakomeje kuyogoza ibihugu, maze ibyokurya birabura ahantu hose, bituma Abanyamisiri n'Abanyakanāni basonza bahinduka ingarisi. 14Bazana ifeza zabo zose kugura ingano, Yozefu arazikoranya azohereza mu bubiko bw'umwami wa Misiri. 15Ifeza zimaze gushira mu Misiri no muri Kanāni, Abanyamisiri bose basanga Yozefu baramwinginga bati: “Dufungurire dore inzara iratwishe, kandi nta feza tugifite!”
16Yozefu arabasubiza ati: “Niba nta feza mugifite, nimunzanire amatungo yanyu abe ari yo mugura ibyokurya.” 17Nuko bazanira Yozefu ihene n'intama n'inka, n'amafarasi n'indogobe, mbese amatungo yabo yose, maze abaha ibyokurya uwo mwaka wose.
18Umwaka ukurikiyeho basubira kwa Yozefu baramubwira bati: “Databuja, urabizi neza ko nta feza tukigira, kandi ko amatungo yacu yose yabaye ay'umwami. None rero databuja, nta kindi dusigaranye twatanga uretse amaboko n'amasambu yacu. 19Kuki twakugwa mu maso amasambu yacu akabura gihinga? Tugurane n'amasambu yacu tube inkoreragahato z'umwami, ariko uduhe ibyokurya kugira ngo tubeho. Uduhe n'imbuto duhinge, kugira ngo imirima ye kuba imyirare.” 20Nuko Yozefu agurira umwami ubutaka bwose bwa Misiri, kuko Abanyamisiri bose bagurishije amasambu yabo, kubera inzara yari yarabarembeje. Bityo ubutaka bwose bwo mu Misiri buba ubw'umwami, 21naho abaturage bo mu gihugu cyose cya Misiri bimurirwa mu mijyi#bimurirwa mu mijyi: cg bahindurwa inkoreragahato.. 22Nyamara Yozefu ntiyaguze amasambu y'abatambyi, kuko bo batungwaga n'ibivuye ibwami. Ni yo mpamvu batashonje ngo bagurishe amasambu yabo.
23Yozefu abwira abaturage ati: “Kuva ubu mumenye ko nabaguze, mwebwe n'amasambu yanyu mubaye ab'umwami. Ngizi imbuto mujye guhinga. 24Ariko kimwe cya gatanu cy'umusaruro kizajya kiba icy'umwami, naho imigabane ine isigaye, muzakuramo imbuto n'ibyo mutungisha ingo zanyu.”
25Baramusubiza bati: “Databuja, uradukijije. Ubwo tubaye inkoreragahato z'umwami, uzakomeze utugirire neza.”
26Nuko Yozefu ashyiraho itegeko rigenga ubutaka mu Misiri, rivuga ko kimwe cya gatanu cy'umusaruro ari icy'umwami. Abatambyi bonyine ni bo batarebwaga n'iryo tegeko, kuko ubutaka bwabo butari ubw'umwami. Iryo tegeko riracyakurikizwa kugeza n'ubu#kugeza n'ubu: ni ukuvuga igihe igitabo cy'Intangiriro cyandikwaga..
Yakobo asaba guhambwa muri Kanāni
27Abisiraheli batura mu Misiri mu ntara ya Gosheni, barahatungira kandi barahororokera cyane. 28Yakobo yamaze imyaka cumi n'irindwi mu Misiri. Imyaka yose yabayeho ni ijana na mirongo ine n'irindwi.
29Igihe cye cyo gupfa cyegereje, Yakobo atumiza Yozefu aramubwira ati: “Mwana wanjye, ungirire neza ntumpemukire, wumve icyo ngusaba. Ntuzampambe mu Misiri kandi ubindahire ushyize ikiganza munsi y'ikibero cyanjye#ushyize … cyanjye: reba Intang 24.2 (sob).. 30Nimara gutabaruka, uzanshyingure muri Kanāni hamwe n'ababyeyi banjye.”
Yozefu aramusubiza ati: “Nzabigenza uko ubyifuza.”
31Yakobo aramubwira ati: “Ngaho ndahira!” Yozefu ararahira. Nuko Yakobo apfukama ku buriri#apfukama ku buriri: cg yishingikiriza inkoni ye. Reba Heb 11.21. asingiza Imana.

Currently Selected:

Intangiriro 47: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy