YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 39

39
Yozefu kwa Potifari w'Umunyamisiri
1Abishimayeli bajyana Yozefu mu Misiri, bamugurisha na Potifari wari icyegera cy'umwami wa Misiri, akaba n'umutware w'abarinzi be. 2Uhoraho abana na Yozefu, amushoboza gukora neza imirimo ashinzwe. Yozefu yabaga mu rugo rwa shebuja w'Umunyamisiri. 3Nuko shebuja abona ko Uhoraho abana na Yozefu, agatuma ibyo akora byose bitungana. 4Potifari aramutonesha amugira inkoramutima ye, amuha gutegeka urugo rwe n'ibyo yari atunze byose.
5Yozefu amaze guhabwa ubwo butware, Uhoraho aha umugisha urugo rw'uwo Munyamisiri n'ibyo yari atunze byose, ari ibyo mu rugo ari n'ibyo mu mirima, agirira Yozefu. 6Nuko Potifari ashinga Yozefu ibyo yari atunze byose, naho we ntiyagira ikindi agenzura uretse ibyokurya bye.
Yozefu na nyirabuja
Yozefu yari ateye neza kandi afite igikundiro. 7Hashize igihe nyirabuja aramubengukwa, ni ko kumubwira ati: “Turyamane!”
8Yozefu aranga, ahubwo aramubwira ati: “Dore databuja nta kintu akibazwa cyo muri uru rugo kubera ko mpari, kandi yanshinze ibyo atunze byose. 9Muri uru rugo nta wunduta, kandi nta kintu databuja atanyeguriye uretse wowe kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?”
10Nubwo yajyaga amubwira buri munsi ngo baryamane, Yozefu ntiyigeze abyemera. 11Umunsi umwe, Yozefu yinjiye mu nzu gukora imirimo ye, kandi nta muntu n'umwe wari uhari. 12Nuko uwo mugore afata umwenda wa Yozefu aramubwira ati: “Ngwino turyamane.” Yozefu arawumurekera ahungira hanze.
13Uwo mugore abonye amusigiye umwenda we agahungira hanze, 14ahamagara abagaragu be arababwira ati: “Dore yatuzaniye Umuheburayi wo kudukoza isoni! Yaje ngo turyamane, ariko mvuza induru ndatabaza. 15Yumvise mvugije induru, asohoka yiruka arahunga ata umwenda we iruhande rwanjye.” 16Uwo mugore arekera umwenda aho kugeza igihe umugabo we atahiye. 17Atashye, umugore aramubwira ati: “Wa mugaragu w'Umuheburayi watuzaniye, yaje ansanga ngo ankoze isoni. 18Yumvise mvugije induru ngatabaza, ata umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.” 19Potifari amaze kumva ibyo umugore we arega Yozefu, ararakara cyane, 20maze afata Yozefu amushyira muri gereza y'abagomeye umwami.
Yozefu muri gereza
21Yozefu aguma muri gereza, ariko Uhoraho abana na we amugirira neza, amuha no gutona ku mutware wa gereza. 22Uwo mutware wa gereza aha Yozefu gutegeka imfungwa zose, amushinga n'ibyo zakoraga byose. 23Umutware wa gereza ntiyongera kugenzura ibyo yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu agatuma ibyo akora bitungana.

Currently Selected:

Intangiriro 39: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy