YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 40

40
Yozefu asobanura inzozi z'imfungwa ebyiri
1Hashize iminsi, umutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati b'umwami wa Misiri, bacumura kuri shebuja. 2Umwami wa Misiri arabarakarira bombi, 3abafungira muri gereza ishinzwe umutware w'abamurinda, ari na ho Yozefu yari afungiwe. 4Umutware w'abarinda umwami abashinga Yozefu, bahamara igihe.
5Ijoro rimwe, wa mutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati b'umwami wa Misiri bari bafungiye muri gereza, bararota. Inzozi zabo bombi zari zitandukanye, kandi n'ibyo zisobanura na byo bitandukanye. 6Mu gitondo Yozefu aje aho bari asanga bababaye. 7Ni ko kubabaza ati: “Uyu munsi kuki musa n'abahagaritse umutima?”
8Nuko baramusubiza bati: “Ni uko twarose inzozi tukabura uzidusobanurira.”
Yozefu arababwira ati: “Imana ni yo itanga ubushobozi bwo gusobanura inzozi. Ngaho nimuzindotorere.”
9Umutware w'abahereza divayi aratangira ati: “Narose umuzabibu uri imbere yanjye, 10kandi wari ufite amashami atatu. Nuko urarabya, mu burabyo havamo amaseri y'imizabibu, arahisha. 11Icyo gihe nari mfashe mu ntoki igikombe cy'umwami wa Misiri, nuko nsoroma imizabibu nyikamuriramo, ndakimuhereza.”
12Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: amashami atatu ni iminsi itatu. 13Hasigaye iminsi itatu umwami akakugirira imbabazi, akagusubiza ku mwanya wawe, maze ukajya umuhereza nk'uko wabigenzaga mbere utaraza muri gereza. 14Ariko ibyawe nibimara gutungana, ndakwinginze uzangirire neza unyibuke, maze umpakirwe ku mwami wa Misiri, ankure muri iyi nzu. 15Mu by'ukuri koko, banzanye bujura bankuye mu gihugu cy'Abaheburayi, kandi n'ino bamfunze nta cyaha nakoze.”
16Umutware w'abatetsi b'imigati yumvise Yozefu asobanura inzozi za mugenzi we ku buryo bushimishije, aramubwira ati: “Nanjye narose nikoreye inkangara eshatu z'imigati. 17Mu nkangara yo hejuru, harimo amoko menshi y'imigati umwami wa Misiri akunda, maze inyoni ziyindira ku mutwe.”
18Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: inkangara eshatu ni iminsi itatu. 19Hasigaye iminsi itatu umwami wa Misiri akaguca umutwe, akakumanika ku giti maze inyoni zikakurya.”
20Hashize iminsi itatu, ubwo umwami wa Misiri yizihizaga isabukuru y'ivuka rye, akorera umunsi mukuru abagaragu be bose, arabagaburira. Muri uwo munsi mukuru, yatumije wa mutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati. 21Umutware w'abahereza divayi asubizwa ku murimo we, 22naho umutware w'abatetsi b'imigati aramanikwa nk'uko Yozefu yari yabibasobanuriye. 23Nyamara wa mutware w'abahereza divayi yibagirwa Yozefu.

Currently Selected:

Intangiriro 40: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy